Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Nzeri 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika bitabiriye inama ihuza uyu mugabane n’u Bushinwa (Forum on China–Africa Cooperation) bakiriwe na Perezida Xi Jinping.
Ni umuhango wabereye mu nyubako ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa wateguwe na Perezida Xi Jinping n’umugore we, Peng Liyuan, mu rwego rwo guha ikaze aba bakuru b’ibihugu mbere y’uko inama nyirizina itangira.
Mu ijambo rye, Perezida Xi Jinping yagaragaje ko Afurika n’u Bushinwa bifitanye umubano wubakiye ku mateka akomeye.
Ati “Buri gihe iyo nakiriye inshuti zanjye z’Abanyafurika, inama zacu ziba zikora ku mutima kuko baba bashimangira ibitekerezo byanjye by’uko sosiyete y’Abashinwa n’Abanyafurika isangiye ahazaza yubakiye ku musingi ukomeye n’intangiriro nziza ndetse n’ibindi byagutse.”
Perezida Jinping yakomeje ati“sosiyete y’Abashinwa n’Abanyafurika isangiye ahazaza yubakiye ku bucuti bukomoka muri gakondo, ndetse igakomezwa n’imbaraga z’imikoranire y’inyungu ku mpande zombi, ndetse ikaba ikomeje gukura intambwe ku yindi.”
“U Bushinwa n’ibihugu bya Afurika byarwanyije bifatanyije ba gashakabuhake n’ubukoloni kandi bikomeje gufatana urunana mu nzira y’iterambere.”
Inama ya FOCAC iba igizwe n’inama z’abaminisitiri, ziba buri myaka itatu, iya mbere ikaba yarabaye mu Ukwakira mu 2000 i Beijing. Iheruka yabereye i Dakar muri Sénégal mu 2021 yaranzwe by’umwihariko n’ibihe bya COVID-19, kuko benshi batitabiriye imbonankubone. Ni inama iba buri myaka itatu ikabera muri Afurika no mu Bushinwa bisimburana.
Umubano wa Guverinoma y’u Rwanda n’u Bushinwa umaze imyaka 53. Impande zombi zihamya ko watanze umusaruro ufatika kandi mwiza, wagiriye akamaro abo muri ibi bihugu.
Hashingiwe kuri uyu mubano, kuva mu 2003 kugeza mu 2023, imishinga y’Abashinwa 118 ifite agaciro ka miliyoni 959,7 z’Amadolari ya Amerika yinjiye mu Rwanda, iha akazi abantu 29.902 nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Mu 2022 gusa, imishinga y’Abashinwa 49 ifite agaciro ka miliyoni 182 z’Amadolari yinjiye mu Rwanda. Muri uwo mwaka, u Rwanda rwohereje mu Bushinwa ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 102 z’Amadolari.
Amafoto: Village Urugwiro