Kinshasa: Umuyobozi wa gereza nkuru ya Makala iherutse kwicirwamo imfungwa 129 ari guhigishwa uruhindu

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-05 21:02:25 Amakuru

Inzego zishinzwe iperereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri gushakisha Joseph Yusuf Maliki, umuyobozi wa gereza nkuru ya Makala iherereye i Kinshasa nyuma y’uko yiciwemo imfungwa 129 mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki ya 2 Nzeri 2024.

Ni imfu zaturutse ku kuba zimwe muri zo zageragezaga gutoroka. Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani icyo gihe yahise asobanura ko harimo 24 zarashwe n’abacungagereza mu gihe izindi mfungwa 59 zakomeretse, izindi z’abagore zisambanywa ku ngufu na ngenzi zazo z’abagabo.

Kuri uyu wa 5 Nzeri, Nibwo urukiko rwa Kinshasa rwatangiye kuburanishiriza muri gereza ya Makala imfungwa zikekwaho kugerageza gutoroka uwo munsi.

Izi mfungwa zishinjwa ibyaha birimo gutwika ku bushake no gusambanya ku ngufu bigakurikirana n'icyemezo cyo guhagarika umuyobozi w’iyi gereza kubera uruhare akekwaho kugira mu mpfu z’izi mfungwa n’iyangirika ry’inyubako zaho. Yamusimbuje by’agateganyo Deko Madeleine wari umwungirije.

Related Post