Kicukiro: Abayobozi bamusenyeho inzu abura aho kuba ahitamo kurarana n'abana be muri shitingi yubatse mu ishyamba

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-06 18:01:26 Amakuru

Umuturage witwa Mujawamalia Solina, utuye mu Mudugudu wa Nyenyeri, Akagari ka Bwerankori, mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro, arasaba kurenganurwa nyuma yuko inzego zibanze zimusenyeye inzu adahari ku wa 28 Kanama 2024, yataha agasanga amabati n'amafaranga Ibihumbi Magana Abiri (200,000 Frw) babyibye.

Uyu muturage uri kurarana n'abana be munsi y'umukingo mu kazu gasa nk'ikiraro gatwikirije shitingi iri ku biti bigondagonze, yabwiye Bplus TV ko ubwo inzego zibanze ziyobowe na SEDO w'akagari, zamusenyeraga inzu yari amazemo amezi abiri ayituyemo, byahise bimusubiza inyuma bitewe nuko yari yibwe iby'agaciro.

Yagize ati" Inzego zibanze ziyobowe na SEDO w'Akagari kacu ka Bwerankori, zaransenyeye kandi zinsenyera inzu nari mbayemo amezi abiri, nyuma yo kumpohotera bahita bantwara bimwe mu bikoresho nari mfite birimo amabati, imyambaro ndetse n'Ibihumbi Magana Abiri(200,000 Frw).

Nyuma yuko uyu muturage Mujawamaliya asenyewe, yabuze aho kuba kuko ntabundi bushobozi yari afite bituma ahitamo kugondagonda ibiti akabitwikiriza shitingi yubatse munsi y'umukingo nkuko yakomeje abitangariza Bplus TV.

Abaturanyi b'uyu mubyeyi w'abana babiri, babwiye Bplus TV ko batewe inkeke n'ubuzima arimo nyuma yuko asenyewe bityo bagasaba ubuyobozi kumufasha mu maguru mashya kuko ubuzima bwe buri mu kangaratete aho bashimangira ko aho ari kurara ashobora kuhahurira n'ibibazo bitandukanye birimo abagizi ba nabi, inyamanswa ndetse n'imibu cyane ko ari kuhararana n'abana be kandi ari ku gasozi mu ishyamba.

Bati " Nubwo yakora amakosa kajana akubaka binyuranyije n'amategeko ariko buri wese akwiye kumugirira impuhwe bitewe n'ubuzima arimo. Ari kurarana n'abana be hanze, ibaze ko inyamanswa zabagirira nabi kimwe n'abagizi ba nabi.".

Bakomeza bati" Ubuse koko bariya bana barorohewe?, ubuyobozi nibugire icyo bukora mu maguru mashya nubwo yaba yari ari Ari mu makosa"

Mujawamalia ukomeje kurara ku gasozi, atabaza Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame nyuma yuko agerageje kugana inzego zitandukanye zirimo, Akagali, Umurenge ariko ntizimukemurire ikibazo cye, none kuri ubu akaba akomeje kwibaza uko abana be baziga.

Aima Claudine Ntirenganya, Ushinzwe Itumanaho n'Uburezi mu Mujyi wa Kigali, ku Murongo wa telefoni, yatangarije Bplus TV ko iyo umuturage yubatse mu buryo butemewe asenyerwa ariko yabitegujwe noneho mu gihe ntabushobozi afite bwo kumubeshaho yegera inzego zibanze zikamufasha ku buryo yacumbikirwa cyangwa agahabwa inzu yo guturamo.

Agira ati" Ngirango birazwi ko iyo hari abubatse mu buryo bunyuranyije n'amategeko ubuyobozi bumusenyera nkuko amategeko abiteganya. Ariko iyo uwasenyewe ntabushobozi afite bwo kwikodeshereza cyangwa gushaka indi nzu, abayobozi mu nzego zibanze baramwegera bakamufasha ku buryo yanacumbikirwa agahabwa inzu yo kubamo".

Ntirenganya yaboneyeho kugira inama uwo ariwe wese kwirinda kubaka ntabyangombwa cyangwa atabiherewe uburenganzira kuko hari igihe bigusha mu gihombo no kwirinda kubaka mu kajagari ahashobora gushyira ubuzima mu kaga.

Si gake ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali ndetse n'izindi nzego zitandukanye, baburira abaturage kwirinda kubaka ahantu hashobora kubambura ubuzima, ariko nanone ukaba wakwibaza impamvu hubakwa amazu kugeza ubwo atuwemo kandi hari abayobozi bigatera urujijo.

Nihagira andi makuru azatangazwa kuri iki kibazo, BTN izabigarukaho mu nkuru ziri imbere.

Related Post