Rubavu: Banze kubaka ubwiherero bahitamo gukwirakwiza amaziranoki ku gasozi no mu baturage

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-07 11:07:30 Amakuru

Abaturage batuye mu bice bitandukanye bigize Umurenge wa Kanzenze, mu Karere ka Rubavu, bavuga bahangayikishijwe cyane n'umwanda w'amaziranoki ukomeje gukwirakwizwa na bagenzi babo banze kubaka ubwiherero.

Bamwe muri bo batuye mu Kagari ka Nyaruteme, Ubwo baganiraga na BTN TV, bavuze ko bababazwa cyane nuko aho bagiye hose bahasanga umwanda ukurura amasazi bigatuma abanyuze iruhande rwayo abatumaho ibyo bafata nk'intandaro y'indwara zishobora gukururwa n'umwanda.

Bati" Umwanda ino iwacu turawumenyereye cyane kuko abiherera ku gasozi no mu mashyamba ntibabireka ahubwo bakomeje gukataza bitewe nuko bagifite imyumvire yo kutubaka ubwiherero bityo abatabufite bagakwirakwiza inkari n'amaziranoki ku misozi mu mashyamba ndetse n'inyuma y'amazu y'abaturage".

Iki kibazo gisa nk'icyakwiriye mu duce twinshi two mu Murenge wa Kanzenze, gikomeje guhangayikisha cyane abadutuyemo, amakuru akigarukaho akomeza avuga ko hari abagirwa inama yo kubaka ubwiherero nk'igisubizo cyo kugabanya umwanda ariko bagakomeza kunangira imitima yabo.

Ubwo umunyamakuru wa BTN TV yageraga ku Biro by'Umurenge wa Kanzenze aho yaragiye kureba Umunyambanga Nshingwabikorwa waho, Uwizeyimana Josianne, ngo amubaze niba iki kibazo ubuyobozi bukizi niba hari ingamba zatangiye gufatwa cyangwa zigiye kugifatirwa mu rwego rwo guhashya uyu mwanda uterwa n'abiherera ku karubanda, ntiyamwemereye ko bavugana kuko ubwo bahuzaga amaso gitifu yahise yinjira mu modoka aragenda amusigana n'abaturage bari baje kumwaka serivisi.

Aba baturage kandi banavuze ko n'ubwiherero bamwe bubakiwe n'ubuyobozi buri mu manegeka kuko butari ku rwego rwiza bitewe nuko bwubakishijwe amakoma ikindi ntibunasakarwe.

Igihe iki kibazo cy'ubwiherero busa nk'ubwateshejwe agaciro mu Murenge wa kanzenze kizaba cyavugutiwe umuti, BTN izabigarukaho mu nkuru ziri imbere.

Tuyishime Jacques/BTN TV i Rubavu

Related Post