Gatsibo: Abinubira ibiciro bihanitse byo gushyingura mu irimbi bashobora kumwenyura

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-07 12:23:01 Amakuru

Nyuma yuko abaturage batuye mu Murenge wa Gasange, mu Karere ka Gatsibo, bumvikanye mu itangazamakuru, bavuga ko babangamiwe no kuba ibiciro by’irimbi bashyinguramo byarazamuwe bigashyirwa ku mafaranga agera ku Bihumbi Mirongo Itatu by’amafaranga y’u Rwanda( 30,000 Frw), bakifuza ko bagabanyirizwa, ubuyobozi bw'Akarere bwagize icyo bugitangazaho.

Bamwe mu baturage barimo abatuye mu Kagari ka Kimana, mu Mudugudu wa Kigarama, batangarije BTN ko iki kibazo cy'ibiciro bihanitse bacibwa kugirango bashyingure mu irimbi umuntu wapfuye, kibakomereye ari ihurizo kuri bo cyane cyane ku muntu wagize ibyago kuko hari igihe usanga bibasaba kugurisha isambu.

Bati" Umuryango upfusha umuntu  noneho yajya gushyingurwa bakabanza kudusaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi bigera kuri 30 Frw harimo na 800 Frw yo kudekarara kandi ayo mafaranga ni menshi bityo rero buri wese ugasanga agorwa no kuyabona ndetse hakiyongeraho amafaranga yishyurwa imodoka itwaye umurambo bigatuma isambu yagakenuye abasigaye iragurishijwe".

Abaturage kandi bakomezaga basaba Leta kubagabanyiriza ibyo biciro bitewe nuko ubutaka bushyingurwaho ari ubwayo atari ubw'umuntu ku giti cye maze kikavanywa ku bihumbi bigera kuri 30 Frw kikamanurwa ku 5,000 Frw".

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, ku murongo wa telefoni, yatangarije BTN TV ko ikibazo cy'ibiciro bivugwa ko bihanitse byo gushyingura mu irimbi, cyahawe umurongo kuko nyuma yuko Inama njyanama ibisuzumiye hamwe isaba ko byagabanywa, byahise byemezwa ko ibiciro bivanywa ku 30,000 Frw bigashyirwa ku 20,000 Frw nkuko mbere byahoze.

Ati" Mbere ibiciro byahoze ku 30,000 Frw nkuko Inama Njyanama y'akarere yari yarabyemeje ariko nyuma yuko Inama njyanama y'Umurenge iteranye igasuzumira hamwe ibyo biciro hahise hafatwa umwanzuro w'uko bigarurwa ku 20,000 Frw nkuko mbere byahoze biri ndetse byagaragara ko hari umuryango utishoboye, ikibanza ukagihererwa ubuntu ugashyingura nyakwigendera igihe ariko byemejwe na komite y'inzego zibanze n'umurenge".

Gusa nanone hari abaturage bumvikana bavuga ko ibiciro bishyirwaho bitewe n'agace irimbi riherereyemo bikaba byatuma hari abafata umwanzuro wo gushyingura mu ngo kubera gutinya ibiciro bihanitse.

Umuyange JeanBaptiste/BTN TV

Related Post