Nyamasheke: Impanuka y'ikamyo yo muri Congo yapfiriyemo Umurundi wari uyitwaye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-07 17:02:42 Amakuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 07 Nzeri 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Rugaragara, Akagari ka Butare, Umurenge wa Gihombo mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y'imodoka iri mu bwoko bw'ikamyo ifite ibirango byo muri  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ipfiramo umuntu umwe.

Amakuru BTN yabashije kumenya avuga ko iyi kamyo yari yikoreye sima nyinshi zari zirenze ubushobozi bwayo,  yageze mu ikorosi ibura uko ikata kubera umuvuduko mwinshi yagenderagaho bituma irenga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu Muhanda, SP Emmauel Kayigi, ku murongo wa telefoni, yahamirije iby'iyi mpanuka Ikinyamakuru btnrwandacom ndetse anaboneraho kwihanganisha umuryango wa nyakwigendera n'uko abashoferi b'ibinyabiziga bakwiye kwitwara mu muhanda.

Yagize ati" Nibyo koko impanuka y'imodoka y'ikamyo ifite ibirango byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ( Pulake CGO 3613AE22), ubwo yageraga mu ikorosi ryo muri ako gace kavuzwe haruguru, umushoferi wayo uvuka mu gihugu cy'Uburundi witwa Hagenimana Clever ufite imyaka 44 y'amavuko, yananiwe gukata bitewe nuko yari ari ku muvuduko mwinshi ikirenzeho yari yikoreye Sima irenze ubushobozi bwayo yari ivanye iyo sima mu Mujyi wa Uvira yerekeza i Goma iciye mu Rwanda".
 
SP Kayigi akomeza ati" Imodoka yahise irenga umuhanda igwa mu kabande nko muri metero 100, shoferi ahita apfa, uwo bari kumwe arakomereka(Kigingi), ndetse nyuma yabashije kuvugana na ba nyirimodoka n'umuryango wa nyakwigendera kuri telefoni bose bamenya amakuru".

“Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera. Umurambo we wanjyanywe mu buruhukiro bw'IBitaro bya Mugonero, kimwe na tandiboyi we wari wakomeretse ku kuboko yahise yitabwaho n’abaganga. Mbonereho gusaba abashoferi kwitwararika igihe bari mu muhanda, kuko umushoferi ni we uba uzi ibyo atwaye uko bingana, niba ari ahamanuka akamenya aho agomba gufatira feri ahaboneye, mu ikorosi akamenya uko aryitwaramo no kwirinda kwikorera imizigo irenze ubushobozi bw'ibinyabiziga by'abo".

Related Post