Ku wa mbere tariki ya 05 Kanama 2024, Nibwo mu gihugu cya Kenya, hatangiye kumenyekana inkuru y'umwana w'umukobwa ufite imyaka 10 wabyaye uruhinja nyuma yo gusambanywa na Nyirarume.
Amakuru atangwa n'umuntu uharanira uburenganzira bwa muntu ukomoka muri icyo gihugu cya Kenya, Njeri Wa Migwi binyuze ku rubuga rwe rwa X, yatangaje ko uyu mwana w’umukobwa yabyaye abazwe nyuma y’ibyumweru 34 asamye, gusa ku bw’amahirwe make uruhinja yibarutse rwapfuye hashize iminsi 8 ruvutse.
Njeri yavuze ko se w’uyu mwana wahohotewe yanze ko amugarukira mu rugo rwe nkuko Bwiza ibitangaza.
Yagize ati: “Se yanze ko amugarukira mu rugo rwe. Twamujyanye ku ishuri babamo bacumbikirwa. Kuri ubu ari kugenda yoroherwa gahoro gahoro. Umutima wanjye ukomeje kubabazwa n’iyangizwa ry’abana b’iki gihugu.