Guverinoma ya Uganda yanze kwitaba Inteko Ishinga Amategeko y’U Burayi (EU), yari yayihamagaje kugira ngo itange ibisobanuro ku bibazo byagaragajwe mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 15 Mutarama 2026.
Mu cyumweru gishize, abagize Inteko ya EU bari bahamagaje
Ambasaderi wa Uganda muri EU, Mirjam Blaak, ngo asobanure ibirego by’uko aya
matora yaba yarabayemo ubujura bw’amajwi n’andi makosa atandukanye.
Aya
matora yegukanywe na Perezida Yoweri Kaguta
Museveni, ariko uwo bari bahanganye cyane, Bobi Wine (Robert Kyagulanyi), yahise atangaza
ko yibwe amajwi, asaba Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kugira icyo ukora kuri
ibyo birego.
Byari
biteganyijwe ko uhagarariye Uganda muri EU agomba kwitaba Inteko kuri uyu wa
Mbere, gusa amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Uganda agaragaza ko
Guverinoma yahisemo kutitabira iyo nama.
Nubwo
Uganda yanze kwitaba, ibikorwa by’Inteko ya EU byakomeje nk’uko byari biteganyijwe,
aho biteganyijwe ko iri bwumve ibisobanuro by’indorerezi mpuzamahanga
zakurikiranye amatora yo muri Uganda, kugira ngo hamenyekane ukuri ku byavuzwe.
Iyi ntambwe ya Uganda ishobora kongera kuzamura impaka ku mubano
wayo na EU, cyane cyane mu bijyanye n’imiyoborere, demokarasi n’uburenganzira
bwa muntu.