Abasirikare u Burundi bwohereje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, baravuga ko bafite ubwoba bwo kurwara indwara ya ‘Typhus’ ikomoka ku nda, kubera kutitabwaho.
Mu Ukuboza umwaka ushize u
Burundi bwacyuye zimwe mu ngabo bwari bufite mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu
rwego rw’ibyo bwise “kubahiriza amasezerano ya Washington”, ariko buza gusiga
mu mujyi wa Baraka bataillon eshatu z’abasirikare.
Aba basirikare kuri ubu
baravuga ko basa n’abatanzweho ibitambo, ahanini bitewe no kutitabwaho na Leta
yabo.
Mu gihe mu minsi ishize
abasirikare bari i Baraka bavugaga ko bugarijwe n’inzara, kuri ubu baravuga ko
nyuma y’amezi menshi badahembwa bashobora kurwara indwara ya’Typhus’ ikomoka ku
dukoko turimo inda.
Umwe mu basirikare watabaje
ishyirahamwe FOCODE yagize ati: “Mwigeze gutanga inkuru y’abasirikare barwariye
bwaki muri RDC kubera ibyo kurya byabo byibwa n’ababayobora. Ubu na bwo mu
minsi iri imbere muzumva abarwaye typhus muzi ko ari indwara itakiboneka.
Bizaba ari ishyano kumva umusirikare uri mu butumwa bw’igihugu byitwa ko
ahembwa, hanyuma akarwara indwara iturutse ku nda; inda na zo zikaba ziva ku
isuku nke.”
Yunzemo ati: “Mu by’ukuri,
ubu abasirikare boga amazi yonyine, ntitumesa kubera ko nta gasabune. Nukuri
turakwingize mudutangire ubu butumwa.”
Abasirikare b’Abarundi bari
muri RDC, bavuga ko batazi niba bakiri abasirikare b’igihugu cyangwa
baribagiranye, bagasaba Perezida Evariste Ndayishimiye n’Umugaba Mukuru
w’Ingabo z’u Burundi, Gen. Prime Niyongabo kubitaho.
Amakuru avuga ko kuva mu
Ukuboza bariya basirikare batagihabwa amafaranga angana na $ 50 yo kubatunga
bahabwaga buri kwezi; ibyatumye abenshi muri bo barwara inda kubera isuku nke.
Abasirikare b’Abarundi
bavuga ko iyo bagerageje gusaba ababakuriye kubavuganira birangira babasubije
ko ibibazo bafite biterwa n’akazi gake, mbere yo kubajyana muri siporo no mu
bindi bikorwa nk’uburyo bwo kubima “umwanya wo gutekereza.”
Bavuga kandi ko mu gihe
babaga bandikiwe amacupa abiri y’amazi kuri buri musirikare, kuri ubu asigaye
anyobwa na ba Ofisiye gusa.
Kuri ubu amakuru avuga ko
usibye abasirikare bari i Baraka, abandi b’u Burundi basigaye muri RDC bari
muri Teritwari ya Mwenga, mu gihe abandi bari mu mujyi wa Kalemie.