• Amakuru / MU-RWANDA

Abaturage bo mu karere ka Nyanza mu kagari ka Gatagara mu murenge wa Mukingo baritakana ubuyobozi babushinja kutabitaho no kutabakemurira ibibazo, bakavuga ko niyo bagejeje ikibazo ku bayobozi batabikemura ndetse ntibanabihe inzego zibakuriye, ibintu bavuga ko bibadindiza mu iterambere.

Batangaje ibi nyuma y’aho umuturage mugenzi wabo asanze abaturanyi mu rugo rwabo yitwaje intwaro gakondo akagerageza no kubakomeretsa, hakaba hashize amasaha Atari make bategereje ko hari umuyobozi uhagera ngo abakemurire ikibazo, bagashimangira ko aribyo bitiza umurindi urugomo ruhahora.

Abaturage basaba abayobozi bakongera ingufu mu kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo ndetse n’ubuyobozi bwo hejuru bukamanuka bukabaza impamvu abo bayobozi badakemura ibibazo by’abaturage bashinzwe.

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Nyanza Kajyambere Patrick avuga ko mu kagali ka Gatagara umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako ari mushya ariko barakurikirana bakamenya ahari integer nke bigakosorwa.

Gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage yatangiye muri 2000 igenda ivugururwa mu 2012 na 2021 rukaba ari ugendo rukomeje nkuko biri mu Cyerekezo cya 2050.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments