Bihinduye Isura, Imana yasohotse mu nsengero hagiye kubaho ibihe biruhije-Umuvugabutumwa IGICANIRO Theogene

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-09 07:09:15 Amakuru

Umuhanzi akaba n'umuvugabutumwa IRANKUNDA Theogene asanga kuba Leta yarafashe icyemezo cyo gufunga insengero byari bikwiye kubera imikorerer idahwitse y'abaziyobora bashaka guheza hasi intama bayobora ahubwo bakirengagiza gukora neza no kunoza insengero basengeramo.

Ubwo Uyu mukozi w'Imana yagiranaga ikiganiro kihariye n'umunyamakuru wa BTN, yavuze ko hari abakiriye neza ifungwa ry'insengero zirenga 5600 hirya no hino mu gihugu kubera kutuzuza ibisabwa nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, rutangije igenzura rigamije kureba uko insengero zihagaze.

Umukirisitu mu itorero rya ADPR, Umuhanzi akaba n'umuvugabutumwa IRANKUNDA asanga kuba Leta yarafashe icyemezo cyo gufunga insengero byari bikwiye kubera imikorerer idahwitse y'abaziyobora bashaka guheza hasi intama bayobora bagamije kubacucura udufaranga bagohokeye nubwo bishobora kuzatuma hari abakirisitu bacitse intege bakaba bakwisanga mu mico itari myiza.

Ntahwema kuvuka ko ibihe byahinduye isura, Imana yasohotse mu nsengero zimwe na zimwe kubera imikorere yayo mibi hagiye kubaho ibihe biruhije nihatagira impinduka zibaho.

Yagize ati"  ibihe byahinduye isura, Imana yasohotse mu nsengero zimwe na zimwe kubera imikorere yayo mibi hagiye kubaho ibihe biruhije nihatagira impinduka zibaho, Bamwe muri twe twakiriye neza ifungwa ry'insengero kubera ko hari abazikoresha mu nyungu zabo batagimije gukoreramo umurimo w'Imana ahubwo bashaka kuzicucuriramo amafaranga y'abayoboke bazo".

Uyu mugabo wamamaye ku izina Igicaniro, yemeje ko yakiriye agakiza ku myaka 6 gusa y'amavuko ubwo yari ari kwa nyirasenge agapfa kubwo amahirwe n'urukundo Imana yamukundaga akaza kuzuka nyuma yo gutererezwa imyuka mibi(amadayimoni), ikamukubita hasi inyuma y'urugi.

Uyu muvugabutumwa akigira imyaka 15, ngo yaje kujyanwa mu ijuru ahererwayo na Yesu wari wambaye ibishura amahugurwa bicaye ku nyanja, ngo aho yamubwiye ko agomba gusakaza ubutumwa atitaye ku idini runaka ari nayo mpamvu ahamya ko abafite umuhamagaro wo gukwirakwiza ubutumwa bw'Imana badakwiye kwibanda aho basengera gusa. 

Yavukiye mu Karere ka Nyaruguru, ariko mu mwaka wa 1996 ubwo yari akiri umwana yimukiye mu Murenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi, ari naho yakuriye gusa kuri ubu akaba we n'umuryango we ugwizwe n'umugore n'abana bane batuye mu Murenge wa Bumbogo, mu Karere ka Gasabo.

Uyu mugabo uzwi nka IGICANIRO THEOGENE, yamenyekanye mu ndirimbo zirimo INZOBO Z'INTARE, Nimukomeze, Ndabinginga, Igiye gukora ibikomeye na Shakurwibutso.

Amashusho y'indirimbo za Igicaniro Theogene






Related Post