RIB yashyize ku karubanda abajura 45 bacucuye abaturage arenga Miliyoni 400 Frw

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-09 21:52:55 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 09 Nzeri 2024, Nibwo ku cyicaro gikuru cy'Urwego rw’Ubugenzacyaha, herekanywe abajura 45 bibye abantu amafaranga arenga Miliyoni 400 Frw bakoresheje amayeri atandukanye byu mwihariko Mobile Moneym bafashwe biturutse ku birego byatanzwe hagati ya Mutarama na Nyakanga 2024.

Abo bajura biganjemo abo mu mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu yo mu Karere ka Rusizi no mu turere twa Gicumbi, Ruhango, Gasabo, Rubavu, Nyarugenge Kirehe na Muhanga bari hagati y’imyaka 20 na 35 y’ubukure.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko abo bantu bafashwe mu bihe bitandukanye, bibye bakoresha amanyanga, nko guhamagara umuntu bakamubwira imibare akanda atabyitaho aye akaba aragiye ndetse kandi bakoraga nk’itsinda bafite n’aba-agent b’ibigo by’itumanaho bitandukanye bagahita babafasha kubikura ayo bibye mu gihe nk’icyo guhumbya.

Abo bajura biyise ‘Abameni’ babanzaga guhurira ahantu runaka, bakiga ku mugambi bagiye gukora mbese uko akazi k’umunsi kari buze kugenda ubundi bakigaba mu bice bitandukanye.

Mbere yo gufatwa, habanje gukorwa iperereza ryimbitse bamenywa uko bakora kugira ngo bafatirwe rimwe, nyuma bose batabwa muri yombi ndetse ubu bafungiye kuri sitasiyo za RIB zitandukanye.

Bakurikiranyweho ibyaba bitanu, birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, kwiyitirira umwirondoro w’undi, kudasobanura inkomoko y’umutungo n’iyezandonke, ibyaha bihanishwa ibifungo biri hagati y’imyaka ibiri na 10.

Dr. Murangira ati “Mu mezi arindwi kugeza muri Nyakanga 2024 bari bamaze kwiba 424, 493, 991 Frw. Abo ni abatanze ibirego. Bajyaga kuyakoresha ibikorwa bitandukanye birimo no kuguriramo ababyeyi babo inzu n’ibindi, ari na yo mpamvu ababyeyi babo batashakaga gufatanya na twe ngo bafatwe.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yagaragaje ko abo bajura biyitirira inzego zitandukanye, zaba iza leta iz’abikorera ndetse n’iz’iyobokamana.
Yatanze urugero nko kuri Polisi y’Igihugu aho abajura bajyaga ahakorewe ibizamini byo gutwara ibinyabiziga bakihererana uwatsinzwe, bakamwizeza ko bazamufasha gukora ikizamini cyihariye.

Icyo gihe bahitaga batwara nimero ye, bagakora ubutumwa buhimbano bakabumwoherereza bamumenyesha ko azaza gukora ku itariki runaka, nyuma bakamusaba amafaranga y’iyo serivisi ahawe, uwashutswe akisanga amafaranga yarariwe n’abajura.

ACP Rutikanga ati “Uwo araza akagera ku kibuga, agasanga yarabeshywe. Bene uwo ntavuga ko yibwe, n’iyo wamuhamagara ntashobora kuza kuko na we yisanze ari mu cyaha cya ruswa.”

Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga mu Rwego Ngenzuramikorere, RURA, Gahungu Charles yavuze ko mu bugenzuzi bakoze basanze ubwo bujura butizwa umurindi n’abakoresha simukadi zitabanditseho kugira ngo badatahurwa.

Related Post