Kicukiro: Abantu batatu barimo abagenzi ba moto bapfiriye mu mpanuka y'imodoka

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-10 05:34:56 Amakuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Nzeri 2024, Nibwo mu muhanda werekeza ahazwi nko kwa Gitwaza mu Karere ka Kicukiro, habereye impanuka ikomeye y’imodoka, yapfiriyemo abantu batatu barimo abagenzi babiri n'umumotari, bikekwa ko yari yabuze feri.

Amakuru avuga ko ahagana Saa 18:45 zishyira saa 19:00 z’ijoro ari bwo ikamyo ya Fuso yamanutse mu muhanda ivuza amahoni menshi, bikekwa ko yabuze feri noneho ibanza kugonga ipoto ikurikizaho imodoka na moto ebyiri.

Umwe yagize ati "Imodoka yamanukaga ituruka Kicukiro Centre, ivuza amahoni menshi cyane n’umuvuduko mwinshi, abantu bagenda bava mu nzira, shoferi yabuze uko abigenza ayikubita ku ipoto riracika, ikubita imodokari yari iparitse ireba hejuru, yatangiriwe n’abamotari babiri bari bahetse abagenzi yagonze ikabona guhagarara,"

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Ishami Rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iyo mpanuka yahitanye abantu batatu barimo umumotari umwe n’umugenzi w’umukobwa yari atwaye n’undi mugenzi wari utwawe n’undi mumotari, mu gihe uwo mumotari wari umutwaye we yakomeretse, kimwe n’abandi bantu batatu barimo tandiboyi w’iyo FUSO, bakaba bari kuvurirwa ku bitaro bya Kibagabaga.

Muri rusange ibindi byangirikiye muri iyo mpanuka kugeza ubu, ni moto eshatu n’imodoka eshatu.

SP Kayigi yavuze ko nyuma y’iyo mpanuka, umushoferi w’iyo FUSO yahise yijyana kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimironko akaba ari ho afungiye mu gihe iperereza ku cyateye iyo mpanuka rigikomeza.

Iby’ibanze byavuye mu iperereza, nk’uko SP Kayigi yabitangaje, byagaragaje ko n’ubwo havuzwe ko byaba byatewe no kubura feri, ariko umushoferi yajyanye imodoka mu muhanda yamaze kumenya ko ifite ikibazo.

Ati "Yagiye mu modoka itari kwaka aravuga ngo bamusunikire ashiture, ari hariya hantu hamanuka. Urumva ko harimo uburangare [...] urumva ko niba imodoka itakaga yariyamaze kubona ko harimo ikibazo, urumva rero ko harimo uburangare n’ubuteganye buke, umuntu wagiye mu modoka itari kwaka, akajya kuyishiturira mu muhanda muri ariya masaha imodoka ziba ari nyinshi mu muhanda, urumva ko ari uburangare n’ubuteganye buke."

SP Kayigi yaboneyeho kwibutsa abakoresha umuhanda ko mu gihe cyose batwaye ikinyabiza basabwa kutirengagiza ikibazo icyo ari cyo cyose n’iyo cyaba gito kuko gishobora guteza impanuka, abasaba kujya bahora bagenzura ubuzima bw’ibinyabiziga n’iyo byaba bifite icyemezo cya "Controle technique" kuko utamenya igihe impanuka yabera.

Related Post