Ngoma: Ingona yishe iriye umurobyi w'imyaka 34 wihigiraga umugati

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-10 18:49:50 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki 09 Nzeri 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Kavumu mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Jarama, Akarere ka Ngoma, hatangiye ku menyekana inkuru y'incamugongo, y'urupfu rw'umugabo uri mu kigero cy'imyaka 34, wariwe n'ingona kugeza apfuye, ubwo yarobanaga mu kiyaga cya Sake.

Amakuru avuga ko byabaye mu mpera z’icyumweru ariko umurambo wa nyakwigendera ukagaragara kuri uyu wa Mbere  nyuma y’iminsi ashakishwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama, Mugirwanake Charles, yatangaje  ko uyu mugabo yishwe n’ingona ubwo yajyaga kuroba ari kumwe na mugenzi we.


Ati “ Ni abaturage babiri harimo ufite imyaka 34 n’undi w’imyaka 29 bagiye kuroba amafi mu mpera z’icyumweru gishize mu gihe bari kurwana no gutegura imitego yabo, umwe ingona iramufata iramujyana umurambo we rero twawubonye ejo ku wa Mbere dusanga yaramwishe. Hakurikiyeho kumushyingura dufatanyije n’umuryango we.”

Uyu muyobozi  yasabye abaturiye ikiyaga cya Sake kwitwararika mu gihe bagiye kukigendamo n’ubwato bakamenya ko kibamo imvubu n’ingona.

Gitifu Mugirwanake, yasabye ababyeyi kandi kwirinda koherezayo abana kujya kuvoma muri iki kiyaga. 

Related Post