Nyanza: Mu Cyuzi cya Bishya hasanzwemo umurambo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-11 14:34:08 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024, Nibwo mu cyuzi cya Bishya giherereye mu Mudugudu wa Kavumu, mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza, habonetse umurambo w'umugabo utamenyekanye imyirondoro.

Amakuru yamenyekanye ubwo i saa tatu za mugitondo umusore uri mu kigero cy’imyaka 24  yatabazaga ko muri kiriya cyuzi hari umurambo, noneho abaturage n'inzego zitandukanye z'ubuyobozi zibona kujya kuwushakayo zirawubona ziwukuramo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko inzego z’umutekano arizo RIB, Polisi na DASSO bihutiye kujyayo bagezeyo bafatanyije n’abaturage bawukuramo .

Gitifu Bizimana yongeraho ko barebye mu myenda ya  nyakwigendera babona nta cyangombwa kirimo ndetse ko urebeye inyuma wari watangiye kwangirika bikekwa ko wari umazemo iminsi bityo bigoye kumenya neza ikigero yari arimo .

Yagize ati”imyirondoro ya nyakwigendera ntiramenyekana gusa n’igitsina gabo.”

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru imyirondoro ye yari itaramenyekana ku buryo hagishakishwa abo mu muryango.

Ni mu gihe  umurambo wajyanwe mu Bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Related Post