Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME yagize Joseph Nsengimana Minisitiri w’Uburezi, asimbuye Gaspard Twagirayezu wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isanzure.
Ni impinduka zamenyekanye binyuze mu itangazo ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize hanze rigaragaramo Nelly Mukazayire wari usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), wagizwe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.
Joseph Nsengimana wabaye Minisitiri w’Uburezi yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo cya Mastercard Foundation gishinzwe guteza imbere uburezi kuri bose binyuze mu ikoranabuhanga.
Mbere yo gukorana na Mastercard, Joseph Nsengimana yakoraga mu kigo cy’Abanyamerika cy’ikoranabuhanga, Intel Corporation.
Nelly Mukazayire we ni impuguke mu by’ubukungu akaba yari Umuyobozi Wungirije wa RDB guhera muri Werurwe 2023.
Mbere yaho yari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama Rwanda Convention Bureau.
Yabaye kandi Umuyobozi Mukuru wungirije mu biro bya Perezida wa Repubulika. Mbere y’uko Mukazayire agera mu biro bya Perezida, yabaye umushakashatsi wa politiki mu ishami ry’ubukungu mu biro bya Minisitiri w’Intebe.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bukungu ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu micungire ya Politiki y’Ubukungu.
Twagirayezu wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego Rushinzwe Isanzure, yabaye Minisitiri w’u Burezi muri Kanama 2023 asimbuye Dr Uwamariya Valentine wari wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
Ni inshingano yahawe avuye ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, imirimo yatangiye muri Gashyantare 2020 nkuko Igihe cyabyanditse.
Yakoze no mu Biro bya Perezida kuva mu Ukwakira 2019 kugeza muri Gashyantare 2020, aho yari umusesenguzi ushinzwe ingamba na politiki.