Gakenke: Umugore w’imyaka 36 yasanzwe mu mugozi yapfuye

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-12 15:04:54 Amakuru

Kuri uyu wa  Gatatu tariki 11 Nzeri 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Kibingo mu Kagari ka Karyango mu Murenge wa Muyongwe Akarere ka Gakenke, hatangiye kumenyekana inkuru y'incamugongo y'urupfu rw'umugore w'imyaka 36 wasanzwe mu mugozi yapfuye, bikekwa ko yiyahuye.

Amakuru avuga ko uyu nyakwigendera, yakunze kugaragaza ko afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe, impamvu bamwe bashingiraho bakeka ko yaba yariyahuye.

Iyi nkuru y'urupfu rwa nyakwigendera, yaje gushimangirwa n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyongwe, Twahirwa Jean de Dieu,  wavuze ko bakeka ko yaba yiyahuye kuko yigeze kugaragaza ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe nkuko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.

Yagize ati “Ni amakuru yatugezeho mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu twahise twihutira gutabara. Dukeka ko yaba yiyahuye kuko yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe ndetse amakuru dukesha abaturanyi be avuga ko yiyahuye n’umugabo we adahari.”

Related Post