Abaturage batuye mu Mirenge ya Gihundwe, Kamembe na Nkanka, mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y'Iburengerazuba, barataka kutagira amazi meza kandi barubakiwe amavomo y'amazi ariko babaka bavoma ibinamba n'ibishanga no mu kiyaga cya Kivu.
Abo baturage avuga ko amavomo bubakiwe amaze igihe kinini adakora, ibyo bigatuma bajya kuvoma kure kandi nabwo bakavoma amazi mabi.
Umwe mu baganiriye na BTN TV yagize ati:"Mvuye kuvoma ahantu hitwa Mukagimba, ni kure cyane kandi harazamuka, urebye n'amasaha abiri (2) yashira utarabona amazi. Icyumweru n'ukwezi kurashira umuntu atarabona amazi bigatuma tujya kuvoma kure."
Undi muturage avuga ko bubakiwe amavomo baziko ikibazo kigiye gukemuka ariko ibyishimo byabo ntibyamaze kabiri kuko ayo mavomo ubu yabaye imitako.
Yagize ati:"Ikibazo cy'amazi cyatebereye ingorabahizi kuko umuterankunga yatuzaniye amazi twizera ko ikibazo kigiye gukemuka ariko amarobine n'ibigega bihari bimeze nk'aho ari umutako. Kubona amazi inkomati iba yabaye inkomati."
Yakomeje avuga ko ikibazo cyo kutagira amazi bigira n'ingaruka ku myigire y'abana babo kuko bamura umwanya mu nzira bagiye kuvoma rimwe na rimwe bigatuma banakererwa ku ishuri ndetse no kubura umwanya wo gusubira mu masomo.
Ati:"Dufite ikibazo rero dukeneye ubuvugizi kuko hari ahantu tuvoma hitwa nyabutembo ariko rwose n'inzoka tuba tuzibonesha amaso ariko kuko nta kundi twabigenza tuyanywa tuzireba, byumvikane ko dukurizamo n'uburwayi bw'inzoka."
Aba baturage bakomeza bavuga ko bifuza ko bahabwa amazi meza bityo bagaca ukubiri no kuvoma ibirohwa.
Umwe ati:"Ikifuzo cyacu ni uko baduha amazi meza hafi tukareka kuvunika tujya kuvoma kure kandi tukavoma amazi mabi cyane."
Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC) ishami rya Rusizi, Ngamije Alexandre, avuga ko umuyoboro w'amazi wamaze kuzura igisigaye ubu ni ugushyiramo amazi bityo abaturage bakabona amazi meza.
Yagize ati:"Amazi tuzayayobora mu miyoboro yo mu Cyunyu tuyazamure mu kigega cyo ku Badive noneho tuyakwirakwize muri cya gice cya Nkanka dufite ikibazo cy'amazi muri rusange. Ubu turi kugera ku musozo wo gushyiramo amatiyo mu Cyumweru gitaha tuzaba turangije gushyiramo amatiyo. Nyuma dukomeze no mu bindi bice byegeranye."
Kugeza ubu mu Rwanda 93% by’abaturage ni bo bagerwaho n’amazi meza, aho 68% bashobora kujya no kuva kuvoma mu minota 30.
Gusa, Umuyobozi mukuru w’Ishami rishinzwe isuku n’isukura muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, avuga ko ugereranyine n’uko ibikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage byagenze kuva mu mwaka wa 2014, kugera mu wa 2024, Leta yonyine itakoroherwa no kugera mu ntego yihaye kugeza 2029, ari yo mpamvu inzego z’abikorera n'abandi bafatanyabikorwa bahamagarirwa kunganira leta kugira ngo uwo muhigo uzagerweho.