• Amakuru / MU-RWANDA


Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango,(MIGEPROF) irashinja itangazamakuru kwibanda ku nkuru za byacitse zisenya umuryango aho kwibanda ku nkuru ziwubaka.

Mu kiganiro na RBA, Minisitiri wa MIGEPROF, Uwimana Consolee yashimangiye ko ibikorwa bibi bigaragara mu miryango itabanye neza iyo bizwe kenshi mu itangazamakuru bituma indi miryango yari ifite igaruriro igumuka.

Uwimana avuga ko abantu bakora ibidasanzwe ahanini baba bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, akanenga itangazamakuru ryibanda ku nkuru za byacitse bitwaje ko ari zo zibongerera abafana n’ababakurikira rikirengagiza ko hari n’izindi nkuru nziza zubaka umuryango.

Minisitiri Uwimana agira ati:” Ikibabaje ni uko itangazamakuru iyo umuntu akoze ibintu bidasanzwe mu rwego rwo gushaka abafana,(views) inkuru ni byacitse. Abantu babitwara muri byacitse bakerekana ikintu kidasanzwe uwo muntu yakoze akaba ari yo iba nkuru, bikaza kurangira tutamufashije ariko duteye n’abandi bafite ibibazo nk’ibyo, kubona ko bishoboka bakishora muri byo bibi.”

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima,(RBC) yagaragaje ko kugeza muri Nyakanga 2025, abasaga ibihumbi 44 bagiye kwivuza uburwayi bwo mu mutwe.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yerekanye ko mu mwaka wa 2024/2025 haburanishijwe imanza 2.674 z’abashakanye basaba gutandukana, zivuye ku manza 2.833 mu mwaka wari wabanje.

Minisitiri Uwimana asaba Abanyamakuru guhindura umuvuno bakajya batangaza n’inkuru z’imiryango ibanye neza kuko mu Rwanda ihari kandi y’intangarugero.

Ati:”Mwe muvuga bikagera kure igihe kirageze ngo twongere twumve ko nyuma yo kuvuga inkuru mbi twabonye dukwiye kurenzaho tukerekana n’ibindi bikorwa byiza biri gukorwa. Hari abantu b’inyangamugayo, hari abari kwizihiza imyaka 50 babana, twe kwamamaza ibibi tugerageze tugarure n’umuryango tuwuvuge ibyiza.”

Icyakora MIGEPROF avuga ko ugereranyije n’amateka igihugu cyanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, umuryango uhagaze neza ariko hatabura ingaruka zayo n’ibisigisigi.

Avuga ko hari abantu bakibana n’ihungabana n’ibikomere by’amateka kandi abo na bo baba mu muryango kandi baba bagomba kwitabwaho.

RBC igaragaza ko umuntu umwe muri batanu mu Rwanda aba yarahuye n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe. Muri ibyo bibazo birimo ibituruka ku gahinda gakabije, ubwoba bukabije n’ihungabana, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga n’izindi ndwara zo mu mutwe.

Agahinda gakabije kari kuri 11,9%, ubwoba bukabije 8,1%, Ihungabana riri kuri 3,6%, uburwayi bukomeye bwo mu mutwe buri kuri 1,3%, imyitwarire idasanzwe ibangamira abandi muri sosiyete ikaba kuri 0,8%, mu gihe imyitwarire iganisha ku kwiyahura ari 0,5%.

Ni mu gihe raporo zitandukanye zigaragaza ko umubare w’abasaba gatanya wagiye uzamuka vuba aho mu mwaka wa 2016 hakiriwe ibirego ibirego 21, mu 2017 biba 69 naho mu 2018 biba 1.311.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) mu 2019 yerekanye ko imiryango 8.941 yemerewe n’inkiko gutandukana mu gihe mu 2020 inkiko zakiriye ibirego 3.213.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments