Abaturage b’Umurenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, bizeye kurya Iminsi Mikuru ya Noheli n’Ubunani bafite umutekano nyuma y’uko abantu batandatu bakeka ko bari barabazengereje babiba batawe muri yombi.
Ku bufatanye n’Ubuyobozi bw’Umurenge
ndetse n’ubw’Inzego z’umutekano, ku wa Kabiri tariki ya 23 Ukuboza bakoze
umukwabo wafatiwemo abantu batandatu bakekwaho kuba ari bo bari bamaze igihe
biba imyaka mu mirima, mu ngo n’ahandi.
Abafashwe ni abagabo bakuze bari mu
kigero cy’imyaka iri hagati ya 40 na 62 bo mu Tugari twa Kamagimbo, Rwenje na
Bugarura.
Mu byo bashinjwa kwiba harimo imyaka mu
murima, amatungo bakura mu biraro n’ayo bazitura aho yaziritswe, imitego
ikoreshwa mu burobyi, bagategera abaturage mu nzira bakabambura ibyo bafite
birimo telefoni, amafaranga n’ibindi.
Bidakuya Jean, umwe mubaturage bari
baragowe, yagize ati: “Turashimira cyane ubuyobozi bw’Umurenge wacu n’Inzego
z’umutekano ziwukoreramo, zafashe abo bajura bari baratuzengereje. Hari
n’abibaga ubwato bwa bagenzi babo bakajya kubugurisha muri RDC, n’abajyaga mu
kiyaga cya Kivu kwangiza utwana tw’amafi n’isambaza bakoresheje imitego itemewe
ya Supaneti. Turaryama dusinzire.”
Mapendo Elina uvuga ko aherutse gutesha
abari baje kumwibira ihene nijoro, yishimiye kuba hari abafashwe kuko biza gutuma
n’abandi batekerezaga kwiba muri iyi Minsi Mikuru isoza umwaka bazinukwa.
Ati: “Nari ndyamye numva urugi rw’igikoni
aharara ihene 2 mfite rurakingutse. Mbyutse numva abantu barirutse, nsohokana
n’umuhungu wanjye turebye tubona bari batangiye kuzitura imwe bayambitse ibintu
mu kanwa ngo idataka. Banahataye icyuma, nkeka ko bari kugera nko mu gashyamba
bakayibagisha, bakajyana inyama kuzigurisha.”
Akomeza ahamya ko mu bihe by’Iminsi
Mikuru bakunze guhura n’ubujura nk’ubwo bwinshi cyane, ariko bakaba bari bazi
ko bikorwa n’urubyiruko gusa batunguwe no gusangamo abakuru.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge
wa Nkombo, Ndagijimana Damien, yabwiye Imvaho Nshya ko abafashwe bashyikirijwe
Sitasiyo ya Polisi ya Nkombo ngo bigishwekureka izo ngeso mbi bavugwaho, ahubwo
baharanire iterambere.
Ati: “Si aba bonyine hari n’abandi dufata
bakigishwa, abiyemeje guhinduka bagasubira mu ngo zabo bakadufasha gucunga
umutekano, abadahindutse bagahanwa. Turashimira cyane abaturage uruhare bagira
mu gutanga amakuru y’ abashaka kubacuza ibyo bavunikiye bagafatwa bakigishwa
cyangwa bagahanwa.”
Yavuze ko nk’ubuyobozi bazi ko mu bihe
nk’ibi by’Iminsi Mikuru isoza umwaka, hari ababa bashaka kurya ibyo
batavunikiye, bashimishwa no kwiba ababiruhiye, ko abo badashobora kubigeraho,
bashatse babireka bagakora bakabona ay’Iminsi Mikuru.
Yasabye abaturage gukomeza ubwo bufatanye n’abayobozi, aho babonye igishobora guhungabanya umutekano wabo bakagitungira agatoki ubuyobozi hakiri hare, kuko inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zihari kugira ngo barye ibyabo neza, batekanye, ariko nanone badasesagura.
Like This Post? Related Posts