Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze umwarimu wigishaga mu Rwunge rw’amashuri rwa Murira (GS Murira) mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, akekwaho gusambanya abakobwa bane yigishaga akabatera inda.
Uyu mwarimu, atawe muri yombi nyuma y’aho Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukoreye muri aka karere ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi byaha byibasira urubyiruko.
Amakuru dukesha Igihe, akomeza avuga ko muri ubwo bukangurambaga ariho ababyeyi bahereye amakuru RIB, avuga ko uyu mwarimu yidegembya kandi yarasambanyije abanyeshuri bane akanabatera inda.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Wungirije ushinzwe Iterambere ry'ubukungu, Habimana Alfred, yahamirije iby'aya makuru BTN, avuga ko uwo mwarimu yafunzwe nyuma yuko hari amakuru yamutanzweho ndetse ko afunganywe n'undi ushinzwe amasomo n'umuyobozi w'ikigo bakurikiranyweho guhishira amakuru n'icyaha, aho bose bari gukorwaho iperereza.
Agira ati " Nibyo koko uwo mwarimu arafunzwe, ni nyuma yuko hari amakuru amutanzweho kandi yatangiye gukorerwa iperereza ndetse hakaba hanafunzwe undi mwarimu ushinzwe amasomo(animateur) n'umuyobozi w'ikigo, aho bose bakurikiranyweho guhishira amakuru n'icyaha".
Mu banyeshuri bane uyu mwarimu akekwaho gutera inda, harimo uwo bivugwa ko yamujyanye mu Bugarama ahitwa muri Site akamufasha kuyikuramo n’abandi batatu barimo babiri bo mu kagari ka Cyarukara n’umwe wo mu kagari ka Gakoni.