Vladimir Putin, Perezida w’u Burusiya yatangaje ko Ukraine yatangije ibitero byo kwihimura nyuma y’umwaka n’igice u Burusiya butangije intambara ku butaka bwayo.
Putin yavuze ko uburyo Ukraine imaze iminsi igaba ibitero ku hantu hihariye mu Burusiya bigaragaza neza ko yatangije bidasubirwaho ibitero byo kwihimura.
Yavuze ko imigambi yazo yaburijweno n’Ingabo z’u Burusiya ziri mu bice bihana imbibi na Ukraine.
Hashize igihe Ukraine itangaza ko iri gutegura ibitero byo kwihimura k’u Burusiya, nubwo itavuze igihe bizatangirira.
Mu minsi ishize hari indege zitagira abapilote zagiye zigaragara hejuru y’Umurwa Mukuru w’u Burusiya, Moscow, ndetse zikarasa ibisasu ahantu hatandukanye nubwo zimwe zagiye zuhanurwa n’ingabo z’u Burusiya nkuko CNN ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru hari ibitero byagabwe mu Burasirazuba bwa Ukraine mu duce twigaruriwe n’u Burusiya hasenywa urugomero, ibintu ibihugu byombi byitanye ba mwana kimwe kivuga ko ikindi aricyo cyabikoze.