Ku Cyicaro Gikuru cya LONI hashyizwe Urumuri rw'Icyizere mu rwego rwo Kwibuka Jenoside

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-13 14:19:40 Amakuru

Ku Cyicaro Gikuru cy'Umuryango w'Abibumbye,LONI i New York, hashyizwe Urumuri rw'Icyizere mu rwego rwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ndetse no guha icyubahiro abahitanwe na yo. 

Ni igikorwa cyakozwe mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwo kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi, hanazirikanwa uruhare rukomeye rw'u Rwanda mu kurwanya Jenoside, no guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi. 

Iki kibumbano cy'Urumuri rw'Icyizere kiributsa uruhare rwa buri wese mu gutuma Jenoside itongera kuba ukundi hifashishijwe ubutumwa bukiriho bugira buti" “The 1994 Genocide Against the Tutsi in Rwanda, Remember-Unite-Renew”.aho mu rurimi rw'Ikinyandwa bivuga ngo, "Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Twibuke Twiyubaka."

Ubwo hafungurwanga iki kibumbano, Melissa Fleming, ushinzwe Ishami ry'itumanaho muri Loni, yavuze ko abantu batagomba kurebera imvugo z'urwango z'uburyo bwose.

Yagize ati "Urumuri rw'Icyizere ruzaka iteka ryose nk'igihamya kigaragara cyo kwibutsa Umuryango Mpuzamahanga ndetse n'abasura Icyicaro Gikuru cya Loni, gushyira ahagaragara no kurwanya imvugo z'urwango z'uburyo bwose." 

Ambasaderi Ernest Rwamucyo, Uhagarariye u Rwanda muri Loni, na we yavuze ko uru rumuri rw'icyizere ari ikimenyetso cy'amahoro, ubutabera n'ubumwe.

Ati "Uru rumuri rufite igisobanuro gikomeye atari ku Rwanda gusa, ahubwo no ku badipolomate ku isi hose. Rugamije kwibutsa twebwe abadipolomate ndetse n'abahagarariye umuryango mpuzamahanga inshingano dufite mu gukumira amahano."

Yakomeje avuga ko Urumuri rw'Icyizere kandi rwibutsa Umuryango Mpuzamahanga gufata iya mbere ukagira icyo ukora igihe hari ahagaragaye ibimenyetso by'ubwicanyi nkuko RBA ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati "Uru rumuri, ni umuburo kuri twe kugira ngo tujye tugira icyo dukora igihe hari aho twabonye ibimenyetso mpuruza by'ahashobora kuba ubwicanyi, kugira ngo isomo twaboneye ku Rwanda ritibagirana."

Uru rumuri kandi ni cyo kimenyetso gihoraho cya mbere cyagenewe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, gishyizwe ku Cyicaro Gikuru cy'Umuryango w'Abibumbye.



Related Post