• Amakuru / MU-RWANDA


Mu rukerera rwo ku wa 6 Ukwakira 2026, abaturage bo mu gace ka Yanza, ku ihuriro ry’imihanda ihuza Umurenge wa Jali na Kanyinya, ku mupaka w’Akarere ka Gasabo na Nyarugenge, batunguwe no kubona umurambo w’umugabo munsi y’ikiraro.

Abaturage bavuga ko urupfu rw’uyu mugabo rukomeje kuba amayobera, kuko batari bamenya icyaba cyamuteye urupfu cyangwa uko yageze munsi y’ikiraro.

Polisi y’u Rwanda yemeje amakuru y’itabwa ry’uyu muntu, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje gukurikirana ibyabaye kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe.

Bamwe mu baturage bo muri aka gace basaba ko umutekano wongerwa, bavuga ko uyu ari umugabo wa kabiri basanze yapfiriye muri aka gace mu buryo bavuga ko batarasobanukirwa.

Icyakora, kugeza ubu nta makuru yemeza ko aba bantu bombi bishwe n’abagizi ba nabi, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rw’uyu mugabo.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments