Uburezi bufasha u Rwanda kumenya Isi n’abayituye-Perezida Kagame

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-13 16:17:58 Amakuru

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Nzeri 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ko uburezi ari inkingi ikomeye mu iterambere ry'ubukungu n’imibereho y’u Rwanda ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Minisitiri mushya w’Uburezi, Nsengimana Joseph.

Perezida Kagame yashimiye Nsengimana, avuga ko indahiro ye ari igihamya cy’uko yemeye izi nshingano nshya yahawe.

Ati: "Mu magambo make, kurahira bivuze ko yemeye kandi yiteguye gukorera igihugu cye muri izi nshingano zijyanye n’ibireba uburezi bw’igihugu cyacu."

Perezida Kagame yavuze ko uburezi ari icy’ibanze mu byo iterambere ry’u Rwanda ryubakiyeho ndetse ko uburezi bufasha u Rwanda kumenya Isi n’abayituye.

Ati “Uburezi buri mu bintu by’ibanze dushyira imbere mu iterambere ry’igihugu cyacu, mu iterambere ry’Abanyarwanda mu mikoranire y’u Rwanda ndetse n’amahanga, iva mu burezi birafasha kandi ibijyanye n’uburezi ni ibintu tuvoma ari mu gihugu cyacu mu bushobozi bwacu ariko tuvoma no hanze.”

Akomeza ati “Byose bitungana iyo uburezi bugenda neza mu gihugu, ugategura abantu kugira ngo bahangane n’ibibazo bitandukanye by’Isi ariko noneho banashingiraho biyubaka mu majyambere n’ibindi.”

Umukuru w'Igihugu yanavuze ko uburezi bw’u Rwanda bumaze gutera imbere n’ubwo hari ibitaragerwaho.

Ati “Uburezi bwacu rero bumaze gutera intambwe, ubusanzwe ariko ntabwo buragera aho twifuza cyangwa se bushimishije bitewe n’ibyo tubona hirya no hino.”

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo inshingano Nsengimana yarahiriye zikomeye ariko atazazikora wenyine ahubwo zireba inzego zose z’igihugu, bityo hazabaho ubufatanye.
Nsengimana yagizwe Minisitiri w'Uburezi ku wa Gatatu, tariki 11 Nzeri 2024, asimbuye Twagirayezu Gaspard.

Mbere y'uko ahabwa kuba Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana yari Umuyobozi wa Mastercard Foundation, ishami rishinzwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu burezi nkuko RBA ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Nsengimana kandi yakoze mu kigo cy’Abanyamerika cy’ikoranabuhanga, Intel Corporation.

Nsengimana Joseph arahirira kuyobora Minisiteri y'Uburezi

Related Post