Leta y’u Burundi yasabye abaturage kudatunga ‘sim cards’ za sosiyete z’itumanaho zikorera mu Rwanda, imenyesha abazabirengaho ko bazahanwa kuko bafatwa nk’abagambanira igihugu.
Ubu butumwa
bwatangiwe mu nama yahuje urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD, Imbonerakure,
yabereye muri sitade ya Busoni iherereye muri santere ya Nyarunazi tariki ya 17
Ukuboza 2025.
Iyi nama yahuje Imbonerakure zirenga 2000 zaturutse muri komini
ya Busoni na Kirundo mu ntara ya Butanyerera yegereye uturere two mu ntara
y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo mu Rwanda.
Uru rubyiruko rwakoze imyitozo ngororamubiri, ruhabwa imyitozo
y’ibanze ya gisirikare, rwigishwa no kurasa, rumenyeshwa ko u Rwanda ari
umwanzi ubangamiye umutekano w’u Burundi.
Inama y’Imbonerakure yitabiriwe n’umuyobozi wazo muri
Butanyerera, Lt Col (Rtd) Abel Manirakiza, uyobora iperereza muri iyi ntara,
Salvator Harihoze n’uwari uhagarariye ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Lt Col (Rtd) Manirakiza ni we wavuze ko Umurundi wese uzafatanwa
‘sim card’ yo mu Rwanda “azahanwa bikomeye nk’umugambanyi w’igihugu” kandi ko
n’ufitanye umubano n’Abanyarwanda azahanwa.
Uwo munsi, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yayoboye
indi nama y’umutekano yitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru
w’Ingabo n’abandi bofisiye bakuru mu gisirikare, yabereye ku cyicaro gikuru
cy’igisirikare i Bujumbura.
Amakuru yizewe aturuka i Bujumbura ahamya ko abitabiriye iyi
nama bemeranyije ko u Rwanda ari umwanzi ukomeye w’u Burundi, banzura ko
ibikorwa byo kongera ingabo ku mupaka byongerwa mu rwego rwo gukaza umutekano.