• Amakuru / POLITIKI


Leta y’u Burundi yasabye abaturage kudatunga ‘sim cards’ za sosiyete z’itumanaho zikorera mu Rwanda, imenyesha abazabirengaho ko bazahanwa kuko bafatwa nk’abagambanira igihugu.

Ubu butumwa bwatangiwe mu nama yahuje urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD, Imbonerakure, yabereye muri sitade ya Busoni iherereye muri santere ya Nyarunazi tariki ya 17 Ukuboza 2025.

Iyi nama yahuje Imbonerakure zirenga 2000 zaturutse muri komini ya Busoni na Kirundo mu ntara ya Butanyerera yegereye uturere two mu ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo mu Rwanda.

Uru rubyiruko rwakoze imyitozo ngororamubiri, ruhabwa imyitozo y’ibanze ya gisirikare, rwigishwa no kurasa, rumenyeshwa ko u Rwanda ari umwanzi ubangamiye umutekano w’u Burundi.

Inama y’Imbonerakure yitabiriwe n’umuyobozi wazo muri Butanyerera, Lt Col (Rtd) Abel Manirakiza, uyobora iperereza muri iyi ntara, Salvator Harihoze n’uwari uhagarariye ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

Lt Col (Rtd) Manirakiza ni we wavuze ko Umurundi wese uzafatanwa ‘sim card’ yo mu Rwanda “azahanwa bikomeye nk’umugambanyi w’igihugu” kandi ko n’ufitanye umubano n’Abanyarwanda azahanwa.

Uwo munsi, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yayoboye indi nama y’umutekano yitabiriwe n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, Umugaba Mukuru w’Ingabo n’abandi bofisiye bakuru mu gisirikare, yabereye ku cyicaro gikuru cy’igisirikare i Bujumbura.

Amakuru yizewe aturuka i Bujumbura ahamya ko abitabiriye iyi nama bemeranyije ko u Rwanda ari umwanzi ukomeye w’u Burundi, banzura ko ibikorwa byo kongera ingabo ku mupaka byongerwa mu rwego rwo gukaza umutekano.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments