Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, yamennye ibinyobwa bitujuje ubuziranenge mu rukerera rwo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2025, nyuma yo gufata abagabo babiri babikoraga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bafatanwa litiro zisaga 1,250 za muriture.
Iki gikorwa cyabereye mu
midugudu itandukanye yo mu Murenge wa Muko, harimo Umudugudu wa Bugesi wo mu
Kagari ka Mburabuturo n’Umudugudu wa Susa mu Kagari ka Kivugiza, mu Karere ka
Musanze.
Cyakozwe mu rwego rwo
gukomeza urugamba rwo kurwanya ikorwa n’ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bitujuje
ubuziranenge.
Polisi y’u Rwanda yibukije
abaturage ko kunywa ibinyobwa byujuje inenge ari imvano y’indwara zitandukanye,
bikaba kandi intandaro y’umutekano muke, urugomo n’amakimbirane mu miryango,
bityo abasaba kubyirinda no kubirwanya.
Umuvugizi wa Polisi mu
Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yasabye abaturage gukomeza
gufatanya n’inzego z’umutekano mu gutanga amakuru no kurwanya abakora ibi
binyobwa.
Yagize ati: “Amakuru
twamenye ni uko ababikora bo badashobora kubinywa cyangwa ngo abihe umwana we
kubera ko azi ingaruka zabyo. None n’uba ukora ibyo binyobwa yirinda kubinywa
kuko bitujuje ubuziranenge, undi muturage we atinyuka ate? Twese dukwiye
kumenya ububi bwabyo, tukabirwanya kugeze bicitse.”
Yakomeje asobanura ko
gahunda ya Polisi ari ugukomeza ibikorwa byo guca intege abakora ibinyobwa
byujuje inenge, ariko anibutsa abaturage ko nabo bafite inshingano zo
kubyirinda.
Ati: “ Gahunda ni
ugukomeza ibikorwa nk’ibi byo guca intege abakora ibi binyobwa byuzuye inenge
ariko n’umuturage akumva ko afite inshingano zo kwirinda kuko iyo abinyweye
ariwe bigiraho ingaruka bwa mbere.”
Polisi yongeye kwibutsa ko
mu bice bikunze kunywererwamo ibinyobwa nka muriture n’ibindi bitujuje
ubuziranenge, hakunze kugaragara ibyaha by’urugo n’amakimbirane mu miryango,
isaba abaturage kubyamaganira kure.
By’umwihariko muri ibi bihe
byo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, Polisi yasabye abaturage kwirinda
ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kugira ngo bitababera inkomyi mu kwishima no
kwizihiza batekanye.
IP Ignace Ngirabakunzi
ati: “ By’umwihariko muri ibi bihe twizihiza iminsi mikuru isoza
umwaka, abantu birinde ko ibi binyobwa byuzuye inenge bibabera inkomyi mu
kunezerwa kandi batekanye.”
Abagabo bafashwe bakoraga
ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge bashyikirijwe inzego zibishinzwe kugira ngo
bagirwe inama zo kubireka, ndetse banacibwe amande nk’uko amategeko abiteganya.