Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifatanyije na Wazalendo byahanganiye bikomeye muri santere ya Makabola muri teritwari ya Fizi mbere yo kwinjira mu munsi mukuru wa Noheli.
Iyi mirwano yirije
umunsi wose wo ku wa 24 Ukuboza 2025, yabereye mu duce twinshi tugize iyi
santere turimo Makabola 1, Makabola 2, Kiringi na Kirambi. Hifashishijwe
intwaro ziremereye na drones z’intambara.
Abaturage benshi bo muri Makabola no mu bice bihana imbibi nka
Bangwi, Kasenya na Makabola 1 bahunze ku wa 24 Ukuboza, berekeza mu bice
bitekanye birimo Umujyi wa Uvira uri mu majyaruguru.
Amakuru ava muri Fizi ahamya ko ingabo za RDC ziri kongerwa muri
iyi teritwari, cyane cyane mu gace ka Swima na Munene. Indege n’ubwato ni byo
biri kuzigeza muri iki gice.
Abarwanyi ba AFC/M23 na bo bari kongerwa mu bice iri huriro
rirwanya ubutegetsi bwa RDC rimaze iminsi rigenzura, cyane cyane nka Makabola,
mu gukaza umutekano wabyo.
Kuri uyu wa 25 Ukuboza, nta mirwano yumvikanye muri Makabola. Abaturage bagiye gusenga, bizihiza umunsi mukuru wa Noheli.