APR FC yanganyije na Pyramids FC biyishyira mu mazi abira mu mukino wo kwishyura

Yanditswe na: TUYIZERE Mubaraka 2024-09-14 21:28:48 Imikino

Ikipe ya Pyramids FC  yanganyije na Pyramids FC igitego 1-1 mu mukino ubanza wa CAF Champions League, yongera kunanirwa gutsinda uyu kipe yo mu gihugu cya Misiri.

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14 Nzeri 2024  ikipe ya APR FC yari yakiriye Pyramids yo mu Misiri ,  amakipe yombi yaherukaga guhura muri Nzeri 2022, amakipe yombi yari yanganyije 0-0 , mu mukino ubanza wabereye iKigali mu gihe umukino wo kwishyura , ikipe ya Pyramids FC yari yanyagiye APR FC ibitego 6-0.

Ikipe ya APR FC nta mpinduka yari yakoze mu bakinnyi babanzamo, ugereranyije n'ababanjemo ku mukino batsinze Azam FC mukwezi gushize, ikipe ya Pyramids FC yari ifite benshi mu bakinnyi bayo , bari mukibuga ubwo yanyagiraga APR FC, amakipe yombi yatangiye umukino yigengesereye , buri imwe idashaka kwinjizwa igitego hakiri kare , gusa ikipe ya Pyramids FC yihariye umupira .


APR FC yatangiye umukino ihanganye cyane na Fiston Mayele 

Ku munota wa 18 ikipe ya Pyramids FC, yabonye uburyo bwiza imbere y'izamu, ku makosa yakozwe n'umuzamu Pavel Ndzila warutse umupira , gusa Fiston Mayele ntiyabasha kuwushyira mu izamu, ku munota wa 22 APR FC nayo yagerageje uburyo bwiza, ku ishoti rikomeye ryatewe na Ruboneka Jean Bosco, gusa umuzamu Elshenawi awukuramo , ikipe ya APR FC yatangiye kurusha cyane Pyramids FC, ndetse itangira kuyisatira bikomeye .

Kumunota wa 36 Niyomugabo Claude yateye umupira ukomeye mu izamu ariko ukubita umutambiko, amakipe yombi yakomeje kugerageza uburyo bw'igitego, gusa ubona ko imbaraga bari gukoresha atari nyinshi , igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0 .

Igice cya 2 ikipe ya Pyramids FC yatangiranye imbaraga , ndetse ku munota wa 47 ibona uburyo bwiza imbere y'izamu, ariko butagize icyo butanga , ku munota wa 49 ikipe ya APR FC yafunguye amazamu, igitego cyitsinzwe na Mohamed Chib , ikipe ya APR FC yahise itangira kugenza umukino gahoro , ndetse itangira no  gutinza iminota , ku munota wa 61 APR FC yongeye kubona uburyo bwiza, ariko Mugisha Gilbert abupfusha ubusa .


Wari umukino ugoranye ku mpande zombi 

Ikipe ya APR FC haise ikora impinduka ya mbere ku munota wa 62, Alioun Suane asimbura Tadeo Luanga , kugeza kuri uyu munota ikipe ya APR FC yari iyoboye umukino, ndetse irimo kuwutwara uko ishaka , ku munota wa 68 Pyramids FC yakoze impinduka ya mbere , Mohamed Reda asimbura Ramadhan Sobhi utagize umukino mwiza. Kumunota wa 70 Ikipe ya Pyramids FC yabonye uburyo bwiza bwa kufura ntiyabubyaza umusaruro.

Ku munota wa 76 APR FC yakoze impinduka za 2 Mamadou Sy aha umwanya Victor Mbaoma, mu gihe Richmond Lampty yasimbuye Mahamadou Lamine Bah, ku munota wa 78 ikipe ya Pyramids FC yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Fiston Mayele, kuri koroneri yatewe na Mohamed Reda , ku munota wa 90 ikipe ya APR FC yakoze impinduka zanyima , Tuyisenge Arsene asimbura Mugisha Gilbert, mu gihe Niyibizi Ramadhan yasimbuye Dauda Youssif, ikipe ya Pyramids FC yakomeje kwiharira umukino, gusa ntiyabasha kubona igitego cya 2, umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe mu cyumweru gitaha, ukazabera mu gihugu cya Misiri , aho APR FC igomba kujya kurira umusozi ishaka uko yakwinjira mu matsinda ya CAF Champions League, bwa mbere mu mateka yayo .


Related Post