Ikipe ya Pyramids FC yanganyije na Pyramids FC igitego 1-1 mu mukino ubanza wa CAF Champions League, yongera kunanirwa gutsinda uyu kipe yo mu gihugu cya Misiri.
Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 14 Nzeri 2024 ikipe ya APR FC yari yakiriye Pyramids yo mu Misiri , amakipe yombi yaherukaga guhura muri Nzeri 2022, amakipe yombi yari yanganyije 0-0 , mu mukino ubanza wabereye iKigali mu gihe umukino wo kwishyura , ikipe ya Pyramids FC yari yanyagiye APR FC ibitego 6-0.
Ikipe ya APR FC nta mpinduka yari yakoze mu bakinnyi babanzamo, ugereranyije n'ababanjemo ku mukino batsinze Azam FC mukwezi gushize, ikipe ya Pyramids FC yari ifite benshi mu bakinnyi bayo , bari mukibuga ubwo yanyagiraga APR FC, amakipe yombi yatangiye umukino yigengesereye , buri imwe idashaka kwinjizwa igitego hakiri kare , gusa ikipe ya Pyramids FC yihariye umupira .
APR FC yatangiye umukino ihanganye cyane na Fiston Mayele
Ku munota wa 18 ikipe ya Pyramids FC, yabonye uburyo bwiza imbere y'izamu, ku makosa yakozwe n'umuzamu Pavel Ndzila warutse umupira , gusa Fiston Mayele ntiyabasha kuwushyira mu izamu, ku munota wa 22 APR FC nayo yagerageje uburyo bwiza, ku ishoti rikomeye ryatewe na Ruboneka Jean Bosco, gusa umuzamu Elshenawi awukuramo , ikipe ya APR FC yatangiye kurusha cyane Pyramids FC, ndetse itangira kuyisatira bikomeye .
Kumunota wa 36 Niyomugabo Claude yateye umupira ukomeye mu izamu ariko ukubita umutambiko, amakipe yombi yakomeje kugerageza uburyo bw'igitego, gusa ubona ko imbaraga bari gukoresha atari nyinshi , igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0 .
Igice cya 2 ikipe ya Pyramids FC yatangiranye imbaraga , ndetse ku munota wa 47 ibona uburyo bwiza imbere y'izamu, ariko butagize icyo butanga , ku munota wa 49 ikipe ya APR FC yafunguye amazamu, igitego cyitsinzwe na Mohamed Chib , ikipe ya APR FC yahise itangira kugenza umukino gahoro , ndetse itangira no gutinza iminota , ku munota wa 61 APR FC yongeye kubona uburyo bwiza, ariko Mugisha Gilbert abupfusha ubusa .