Rwamagana: Umwana w'imyaka 14 yishe mugenzi we nyina ahita amucikisha

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-17 07:24:36 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, Nibwo mu Mudugudu wa Bwiza, Akagari ka Rutonde, mu Murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, umwana witwa Nshizirungu Valens w'imyaka 14 yategeye mugenzi we mu nzira avuye ku ishuri amukubita inkoni mu mutwe ahita yitaba Imana biturutse ku makimbirane, nyina hita amucikisha.

Umwe mu baturage wahaye amakuru BTN, yavuze ko uyu mwana wishe mugenzi we wari yaravuye mu ishuri biturutse ku makimbirane y'ababyeyi be ndetse ko ibyabaye byabateye ubwoba kubera ko bitari bisanzwe kuba umwana yafata umwanzuro wo gutegera undi mu nzira akamukubita kugeza amwishe.

Yagize ati" Uyu mwana wishe mugenzi we yadutunguye cyane kuko inaha ni ubwambere tubonye umwana muto atega mugenzi we akamwica, byaduteye ubwoba".

Amakuru akomeza avuga ko nyakwigendera Katabarwa Jean Bosco w'imyaka 17 yigaga mu Kigo cy'amashuri abanza cya Protestent( écoles Primaire Protestent), urupfu rwe rwaje nyuma yuko ku wa Gatandatu w'icyumweru cyashize, ngo yaje kuvuna mu genzi we wamwishe ariko atabishaka ubwo bakinaga umupira w'amaguru noneho Nshizirungu ashaka kwihorera biranga ndetse agiye kumurega ku mukuru w'umudugudu batuyemo barabunga ariko undi akomeza guhigira kuzihorera, aribyo bishingirwaho bakeka ko ariyo mpamvu yatumye amuhiga kugeza amwishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa  Kigabiro, Mr. RUSHIMISHA Marc, ku murongo wa telefoni yahamirije BTN iby'aya makuru, aho yavuze ko uyu mwana yishe mugenzi we biturutse ku makimbirane baherutse kugirana ubwo bakinanaga umupira ndetse ko ubwo yari amaze kumwica nyina yagerageje kumucikisha.

Gitifu RUSHIMISHA yakomeje abwira ikinyamakuru btnrwanda.com ko Inzego z'umutekano ku bufatanye n'abaturage, zahise zimushakisha kugeza ubwo zimushyikirije Polisi ndetse ko uyu mwana witwa Nshizirungu Valens wari wacikishijwe yatawe muri yombi muri iki gitondo cyo ku wa Kabiri nyuma yuko uwamucumbikiye atanze amakuru agahita ajyanywa gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi

Agira ati" Nibyo koko umwana witwa Nshizirungu Valens w'imyaka 14 yaraye ategeye undi mu nzira witwa Katabarwa Jean Bosco w'imyaka 17 ubwo yari avuye ku ishuri, amukubita inkoni ahita apfa. Amakuru dufite avuga ko byaturutse ku makibirane baherutse kugirana ubwo nyakwigendera yamuvuniraga mu kibuga kubwo impanuka, umwana yahise ajya kumurega barungwa ariko undi ntiyabyemera akomeza guhigira ko azihorera" ariko ubu nawe ari kuri RIB ikorera mu mUrenge wa Kigabiro nyuma yuko uwari umucumbikiye yatanze amakuru.

Akomeza ati" Uyu mwana wari waravuye mu ishuri, nyina yagerageje kumucikisha ubwo se umubyara yamufataga ngo amushyikirize ubuyobozi ariko bombi bakamurwanya ndetse  umugore we akanamukubita inkoni mu bitugu.

Gitifu RUSHIMISHA wihanganishije umuryango wa nyakwigendera, yanongeyeho ko urugomo rw'uriya muhungu rwaturutse ahanini ku kuba yari yaravuye mu ishuri agatora imico mibi itandukanye bitewe ahanini n'amakimbirane y'ababyeyi be bityo akaba asaba ko imiryango ibanye mu makimbirane yajya yegera ubuyobozi bukayifasha ndetse ababyeyi bakirinda icyatuma umwana ava mu ishuri kuko biteza ingaruka mbi n'igihombo muri rusange.

Andi makuru BTN yamenye, avuga ko Nyakwigendera witabye Imana yari impfubyi kuko ise na nyina baherutse kwicwa n'umwana wabo mukuru ufunzwe gusa akaba apfuye asize murumuna we muto.

Umurambo wahise ujyanywa mu Buruhukiro bw'Ibitaro by'Akarere ka Rwamagana kugirango ukorerwe isuzumwa.

Related Post