Jali: Abarwayi barembera nzira, ubwoba bw'abagizi ba nabi- Agahinda baterwa no kutagira imodoka z'abagenzi

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-17 16:05:28 Amakuru

Bamwe mu baturage batuye mu duce dutandukanye mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo, bahangayikishijwe nuko aho batuye ntamodoka zikihagera zitwara abagenzi nkuko mbere byahoze none kuri ubu bikaba bituma bagenda urugendo rurerure n'amaguru.

Abaganiriye na Bplus Tv, bavuze ko iki kibazo cyo kutagira imodoka aho batuye kiri gutuma iterambere n'ubuhahirane bigenda gake nyamara bafite ibikorwa byinshi bituma bakwiye gutega nubwo ntagisubizo hafi.

Umudamu wahuriye mu ishyamba n'umunyamakuru wa Bplus TV agenda n'amaguru ava mu kagari ka Muko yerekeza Nyabugogo ahari gare zitegerwamo imodoka, yamutangarije ko afite umunaniro ukabije bitewe nuko aho yari avuye ari kure kandi ko atari butinyuke kwicara mu ishyamba ngo aruhuke kubera kwikanga abagizi ba nabi.

Yagize ati" Ubu tuvugana mfite umunaniro ukabije bitewe nuko aho mvuye mu Kagari ka Muko ari kure kandi sinatinyuka kwicara mu ishyamba nduhuka, abagizi ba nabi bampitana. Uru rugendo rurerure rwatewe nuko muri uyu muhanda ntamodoka zitwara abagenzi zikihagera".

Umusaza witwa Ramadhani Damasi wo mu Kagari ka Muko agaruka kuri iki kibazo, yabwiye Bplus TV ko akenshi kudakemuka kwacyo biterwa nuko inzego z'ubuyobozi batora zitagera aho batuye ngo bagezweho ibibangamiye abaturage.

Agira ati" Nkubu abayobozi twitorera nka Abasenateri ndetse n'abadepite batugeraho tukabageza ibibazo bitubangamiye byakemuka ariko nabo. Bayobozi turabasaba kutwegera ikibazo cyo kutagira imodoka zidutwara kiratubangamiye kuko ntitwajya tubona aya moto buri munsi nibidakorwa bamwe muri twe tuzagwa nzira nko muri aya mashyamba".

Kutagira imodoka zibatwara bibaviramo ingaruka zo kudasurwa n'inshuti n'abavandimwe ndetse banarwaza bakabura uko bavuza kare nkuko umubyeyi wari uri kwerekeza muri gare ya Nyabugogo yabitangarije Bplus Tv.

Ati" Dufite imodoka twajya dusurwa cyane n'inshuti n'abavandimwe ariko ubu ntibyakunda kubera ko urugendo ari rurerure. Niba umuntu arwaye azagezwa kwa muganga yanegekaye kuko bisaba gutegereza moto kandi nabwo ihenze".

Ikifuzo cyabo ni uko Leta yabafasha bagahabwa imodoka kuko batorohewe n'ibiciro bya moto

Aima Claudine Ntirenganya, Ushinzwe Itumanaho n'Uburezi mu Mujyi wa Kigali, wihanganishije aba baturage, ku murongo wa telefoni yabwiye umunyamakuru wa Bplus TV ko iki kibazo kigiye gushakirwa umuti.

Agira ati"  Twihanganishije abo baturage kuko natwe nk'ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali ntidusinziriye tugiye gukora ibishoboka byose ikibazo cyabo gishakirwe umuti".

Umurenge wa Jali ni umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Gasabo ukaba ufite utugari Turindwi aritwo: Nyaburiba, Agateko, Nyamitanga, Nkusi ,Buhiza  na Muko na Nyakabungo.

Igihe iki kibazo cy'imodoka zitwara abagenzi zitagera mu Murenge wa Jali kizaba cyavugutiwe umuti BTN izabigarukaho mu nkuru ziri imbere.

Related Post