Kuri uyu wa kabiri tariki 17 Nzeri 2024, Nibwo Guverinoma ya Singapore yatangaje ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame agiye kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itandatu muri icyo gihugu giherereye ku Mugabane wa Aziya.
Ni amakuru yatangajwe binyuze ku rubuga rwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Singapore aho yavuze ko uru ruzinduko rutangira ku wa 18-23 Nzeri 2024.
Riti “Nk’ibihugu binyamuryango by’Ihuriro ry’Ibihugu bifite ubuso buto (Forum of Small States: FOSS), Singapore n’u Rwanda bikorana bya hafi mu guteza imbere inyungu z’ibihugu bito ndetse no guha imbaraga gahunda ihuriweho n’ibyo bihugu.”
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Singapore rubaye urwa gatanu agiriye muri icyo gihugu gifite ubuso bwa kilometero kare 734.3. Uruheruka ni urwo yagiriye muri iki gihugu muri Nzeri 2022
Muri urwo ruzinduko biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro na mugenzi we Tharman Shanmugaratnam na Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lawrence Wong, unasanzwe ari Minisitiri w’Imari.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Kagame azakirwa ku meza n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong.
U Rwanda na Singapore bikunze gufatanya mu nzego zitandukanye. Bihuriye muri FOSS, umuryango washinzwe mu 1992 n’iki gihugu gituwe n’abarenga miliyoni eshanu.
Muri Nzeri 2023 u Rwanda na Singapore byashyize umukono ku masezerano y'imyaka itanu y’ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kwimakaza iterambere ry’ubukungu binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ikigo cya Singapore Cooperation Enterprise, SCE, asinywa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye n’Umuyobozi Mukuru wa SCE, Wy Mun Kong nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Aya masezerano ashyirwa mu bikorwa mu nzego zirimo ikoranabuhanga cyane cyane mu kwimakaza umutekano wo kuri internet no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.