• Amakuru / MU-RWANDA


Abasenateri basabye Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Isuku n'Isukura (WASAC) gukemura mu maguru mashya ikibazo cy’amazi apfa ubusa, nyuma yo kumenya ko amafaranga menshi yashowe mu kuyatunganya atinjira mu bikorwa by’ingenzi kubera ko angana na 39,4% apfa atageze ku baturage.

Ibi byagarutsweho ku wa 10 Werurwe 2026, ubwo Komisiyo y’Ubukungu n’Imari yatangaga raporo ku igenzura ry’ibikorwa bya Guverinoma bigamije kwegereza abaturage amazi meza.

Komisiyo yerekanye ko nubwo hari imishinga yo kubaka inganda nshya 25 zitunganya amazi ndetse no kwagura imiyoboro y’amazi ku rugero rwa kilometero 35.001 mu 2024 igera kuri kilometero 39.639 mu 2029, igipimo cy’amazi apfa ubusa kiracyari hejuru ku kigero cya 39,5%.

Perezida wa Komisiyo, Nsengiyumva Fulgence, yavuze ko iki ari igihombo kinini ku gihugu, agasaba gushyirwa imbaraga mu kwihutisha ingamba zo kugabanya amazi atakara. Yongeyeho ko igipimo cy’amazi apfa ubusa cyagabanywa kigera munsi ya 15% mu gihe gito gishoboka.

Senateri Nkubana Alphonse yashimangiye ko hakenewe ikoranabuhanga rishya rishobora gutahura aho itiyo imenetse maze WASAC ikihutira kubirengera. Yagereranyije uko bishoboka nk’uburyo bwo kuzimya umuriro aho polisi ihita imenya ahabaye ikibazo, agasaba ko u Rwanda nabwo rwagira uburyo bwo gusigasira amazi atakara.

Senateri Uwera Pélagie yagaragaje ko amazi apfa ubusa ari igihombo gikomeye ku gihugu n’abaturage, cyane cyane ko amazi yari yarashoyeho amafaranga menshi.

Yanagarutse ku kibazo cy’ibiciro by’amazi ku baturage, avuga ko hakwiye gushyirwaho uburyo bwemewe bwo kubigenzura.

Yagize ati:"Iki ni igihombo kinini ku gihugu n’igihombo ku bayakoresha kuko icyo gihe ntabageraho kandi aba yarashyizwemo ubushobozi bwinshi. Iki kigereranyo cy’amazi apfa ubusa yarangije gutunganywa cyari gikwiye kugabanyuka.”

Senateri Bideri John Bonds yagaragaje ko kugeza amazi meza mu midugudu ari byoroshye, asaba ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo amazi yangirika atacuruzwa cyangwa ngo apfe ubusa.

Nyuma y’impaka nyinshi, Inteko Rusange ya Sena yasabye Guverinoma kwihutisha:

• Kubaka inganda nshya zitunganya amazi;

• Kwagura no kuvugurura imiyoboro y’amazi;

gusimbuza imashini zishaje; 

• Gushyira mu bikorwa ingamba zo kugabanya amazi apfa ubusa;

• Gushyiraho uburyo buhamye bwo gupima ubuziranenge bw’amazi atangwa ku baturage n’ahandi hakeneye amazi, harimo n’abikorera mu cyaro.

Inteko yibukije ko gukemura iki kibazo ari ingenzi ku iterambere ry’igihugu no ku mibereho myiza y’abaturage.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments