Imitwe
y’abahezanguni irimo Boko Haram irashinjwa kongera imbaraga mu bitero igaba ku
birindiro by’ingabo za Nigeria mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu.
Nk’uko
abasesenguzi n’inyandiko z’umutekano zibigaragaza, nibura abasirikare babiri
bafite ipeti rya ofisiye n’abandi basirikare benshi bishwe muri ibyo bitero,
byerekana ko byari byateguwe ku buryo buhanitse kandi bufite ubufatanye
bukomeye.
Mu mpera
z’icyumweru gishize, abarwanyi b’abahezanguni bagabye nibura ibitero bitandatu
mu Ntara za Borno na Yobe, ndetse no mu karere k’ikiyaga cya Lac Tchad.
Amakuru
atangazwa n’inzego z’umutekano avuga ko bamwe mu bagabye ibitero bashoboye
kwiba amakamyo ya gisirikare n’ibikoresho by’ingabo nyuma yo gufata bimwe mu
birindiro by’ingabo.
Mu itangazo
ryasohowe n’ingabo za Nigeria, zavuze ko ibitero byagabwe hagati yo ku Cyumweru
no ku wa Mbere ari “igerageza ry’imitwe y’iterabwoba ryo kurusha imbaraga
ingabo ziri mu birindiro.”
Nigeria
imaze imyaka irenga icumi ihanganye n’ibikorwa by’imitwe y’abahezanguni mu
majyaruguru y’uburasirazuba bw’igihugu.
Nyuma yo
gutangiza inyeshyamba mu 2009, umutwe wa Boko Haram wagiye ucikamo ibice
bitandukanye, birimo n’ishami ry’abahezanguni ry’umutwe wa leta ya kisilamu muri afurika
y’iburengerazuba
Iki kibazo cy’umutekano gikomeje gushyira
igitutu gikomeye ku ngabo za Nigeria, cyane cyane ko zigomba no guhangana
n’indi mirwano n’imitwe yitwaje intwaro mu bindi bice by’amajyaruguru
y’igihugu.
Like This Post? Related Posts