Hari abaturage batuye mu Mudugudu wa Cyakabiri, Akagari ka Remera, Umurenge wa Kiyumba, mu Karere ka Muhanga, bavuga ko mu ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa kabiri rishyira kuwa gatatu Taliki ya 18 Nzeri 2024. Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi abagabo babiri, bakekwaho gutema imbwa mu cyimbo cya nyirayo witwa Uwineza Jean Claude.
Uyu muturage Uwineza Jean Claude bahimba Mwataka aherutse kubwira itangazamakuru ko hari abagizi ba nabi bamutegeye iwe ku gipangu baje kumwica, bagatema imbwa ye.
Icyo gihe Uwineza yavuze ko abo akekaho ubu bugizi bwa nabi, ari abantu bakoranaga bashinjwaga kumwiba amabuye y’agaciro, bamwe muri bo barafatwa barafungwa abandi bakaba bidegembyaga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba, Gakwerere Eraste yemereye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ayo makuru y’ifungwa ry’abo bantu ariyo.
Ati “Twamenye ko bafunzwe uyu munsi andi makuru arenze kuri ayo muyabaze RIB.”
Uwishema Athanase na Niyonshuti Niyonshuti Adrien bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB iherereye mu Murenge wa Kiyumba.