Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko umunyamakuru Emmanuel Ndahiro uzwi ku izina rya Taikun yafunguwe nyuma y’uko rukoze ubuhuza hagati y’ukekwa n’uwakorewe icyaha.
Amakuru avuga ko Taikun Ndahiro ukorera Radio/TV 10 yarekuwe ku wa
Gatanu tariki 2 Mutarama 2026.
Ndahiro yatawe muri yombi ku wa 1 Mutarama 2026 akurikiranyweho
gusagarira abasekirite mu gitaramo cyateguwe n’Umujyi wa Kigali cyaberaga mu
mbuga ya Kigali Convention Centre.
Yahise akurikiranwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa,
kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi no gukoresha amagambo arimo ibikangisho.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemereye itangazamakuru ko uyu munyamakuru yamaze kurekurwa nyuma y’ubuhuza.
Ati “Ubuhuza ni inzira ziteganywa n’amategeko, mu ngingo ya 16
y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryo 2023. Iyi
ngingo iteganya ko Umugenzacyaha afite ububasha bwo gutangiza ubuhuza hagati
y’ukekwaho icyaha n’uwakorewe icyaha iyo abona ko ari bwo buryo bukwiye bwo
kuriha uwangirijwe, kurangiza inkurikizi z’icyaha no gufasha ukekwaho icyaha
kwikosora no kwisubiraho cyangwa iyo icyaha cyakozwe kidahanishwa igihano
cy’igifungo kirenze imyaka itanu. Ibi ukekwaho icyaha ntabwo aba agomba
kubikora nk’urwiyerurutso rugamije kwikura aho.”
Dr Murangira yakomeje avuga ko uyu munyamakuru yaganirijwe ku
kijyanye n’imyitwarire ye.
Ati “Ikindi kandi yanaganirijwe ku bijyanye n’uburyo yagerageza
guhindura imyitwarire ye mu bandi, no kugendera kure ikintu cyose cyatuma
ashyamirana n’abandi mu buzima bwa buri munsi. Yagiriwe inama kandi uko
yakoresha impano ye muri ibi bintu by’imyidagaduro (showbizz) akirinda ibikorwa
bishobora guhanganisha abandi, gukoresha imvugo zishobora gukurura urwikekwe
hagati y’inzego za Leta n’abaturage ndetse no kubaha ubuzima bwite
bw’abandi."
Umuvugizi wa RIB yashishikarije abantu kuyoboka izo inzira
z’ubuhuza kuko ni bumwe mu buryo bwo gukemura amakimbirane, bidasinga inzika
muri rubanda, kuko ikiba kigambiriwe ari uko uwakorewe icyaha arihwa ndetse no
kurangiza inkurikizi z’icyaha no gufasha ukekwaho icyaha kwikosora no
kwisubiraho.