Umukecuru w’imyaka 74 wo mu Karere ka Musanze yasanzwe mu mugezi wa Rwebeya yapfuye, hakekwa ubusinzi.
Amakuru y’urupfu rwa
Nyirakabirigi Floride yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 02 Mutarama 2025, ubwo
umurambo we wasangwaga mu Mudugudu wa Nyiraruhengeri, Akagari ka Rwebeya ho mu
Murenge wa Cyuve, mu mugezi wa Rwebeya.
Akimara kubonwa imyirondoro ye ntiyahise imenyekana, ariko
amakuru ava mu baturage avuga ko yari asanzwe atuye mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka
Buruba ho mu Mudugudu wa Bazizana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Cyuve,
Zimuzizi Jean Pierre yatangaje ko na bo bari gukeka inzoga.
Ati “Ni byo koko umukecuru Nyirakabirigi Floride w’imyaka 74
yasanzwe mu mugezi yapfuye, ndetse hakekwa ko ari inzoga yari yanyoye
akanyerera akagwa muri ruhurura.”
Yaboneyeho gusaba abaturage kwibuka ko itangira ry’amashuri
rigeze abasaba kwirinda gusesagura amafaranga bayajyana mu nzoga no mu bindi
bidafite umumaro, ko bigira ingaruka nyinshi ku muryango.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro Shyira kugira
ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.
Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku
bijyanye no gukusanya amakuru ku ndwara zitandura n’imyifatire y’abaturage mu
kwirinda ibizitera, bwamuritswe mu 2023, bwagaragaje ko 48,1% by’Abanyarwanda
bose banywa inzoga aho 61,9% byabo ari abagabo.
Intara y’Amajyaruguru ni yo yari iyoboye mu kugira abaturage
benshi bagotomera ka manyinya kuko bangana na 56,6%, Amajyepfo afite 51,6%,
Uburengerazuba bufite 46,5% mu gihe Uburasirazuba ari 43,9% naho Umujyi wa
Kigali ni 42%.