Umusirikare wa FARDC yiciwe ku nkengero z'umupaka uhuza u Rwanda na RDC

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-18 19:47:50 Amakuru

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, Nibwo umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yiciwe hafi y’umupaka uhuza iki gihugu n’u Rwanda muri gurupoma ya Buvira, teritwari ya Nyiragongo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Mbere yicwa yari ahagaze mu gace kegereye akagari ka Busigari, umurenge wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu, intara y’Uburengerazuba mu Rwanda.

Amakuru avuga ko umurambo w’uyu musirikare wagaragaraga hakurya y’umupaka urambaraye, iruhande rwe hari imbunda yo mu bwoko bwa Kalashnikov (AK-47).

Abaturage basobanuye ko mu iri joro bumvise urusaku rw’amasasu menshi ku ruhande muri Bukumu, bakaba bakeka ko uyu musirikare yishwe na bagenzi be bari basinze.

Umurambo w’uyu musirikare wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya gisirikare bya Katindo biri mu mujyi wa Goma, ariko mbere y’uko ukurwa aho wari urambaraye abo mu rwego ruhuriweho rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mipaka, EJVM, bahageze bakora isuzuma nkuko Igihe cyabyanditse dukesha iyi nkuru.

Umuvugizi w’igisirikare cya RDC mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko, yatangaje ko bagikusanya amakuru, ateguza ko aza gusohora itangazo risobanura icyateye urupfu rw’uyu musirikare bidatinze.

Related Post