Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yatangaje ko amezi yabanjirije amatora ya 2025 yari akomeye cyane kuko atari yorohewe n’imvururu z’abatamushyigikiye, ashimangira ko igihugu gikwiye gusenyera umugozi umwe mu rwego rwo kubaka ubumwe n’ubwiyunge.
Mu ijambo risoza
umwaka yavugiye i Dar es Salaam, Perezida Samia yavuze ko igihugu cyanyuze mu
bihe bikomeye byaranzwe n’amakimbirane ya politiki ndetse n’urugomo mu bihe
by’amatora rwahitanye ubuzima bw’abantu mu bice bitandukanye.
Ati “Muri uyu mwaka by’umwihariko mu kwezi ku Ukwakira wari ugoye
cyane ku gihugu cyacu. Mu gihe turi kwinjira mu 2026 tugomba gufatanya, dufite
ubumwe n’ubushake, kugira ngo twubake ejo hazaza heza.”
Perezida Samia yagaragaje ko nubwo atorohewe n’imvururu
z’abatamushyigikiye, intego ye ari ugukomeza ubumwe bw’Abanya-Tanzania bose
kugira ngo igihugu cyubakire ku bumwe n’amahoro.
Yavuze ko guverinoma yatangiye imyiteguro yo gushyiraho Komisiyo
y’Ubwiyunge, izaba urubuga rw’ibiganiro mu gihugu mu rwego rwo gukomeza ubumwe
n’ubusabane nyuma y’imvururu zaranze amatora, asaba Abanya-Tanzania gukomeza
kwihangana, gukura mu bitekerezo no gukunda igihugu.
Ati “Ibi si umushinga wa guverinoma yonyine ni igikorwa
cy’igihugu gikeneye ijwi rya buri wese. Tugomba gufatanya, dufite ubumwe
n’ubushake, kugira ngo twubake ejo hazaza heza.”
Abayobozi ba guverinoma bemeje ko imyiteguro y’ibanze ku
gushyiraho komisiyo y’ubwiyunge yatangiye, aho hateganyijwe ibiganiro mu turere
dutandukanye kugira hasuzumwe ibibazo byagaragajwe mu gihe cy’amatora n’uko
byakwirindwa ikindi gihe.
Perezida Suluhu yasabye Abanya-Tanzania gushyira ku ruhande
ibibatandukanya, bagashyira imbere ejo hazaza bahuriyeho nk’igihugu.