Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Singapore

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-20 18:47:43 Amakuru

Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, Nibwo i Istana, Nyakubahwa  Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME yagiranye ibiganiro na mugenzi wa Singapore, Tharman Shanmugaratnam, byagarutse ku butwererane mu nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, serivisi z’imari zishingiye ku ikoranabuhanga ndetse n’ibijyanye no gushimangira imikoranire iri hagati y’abikorera mu bihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byashimangiye aya makuru aho byagize biti “Perezida Kagame kandi yabonanye na Perezida Tharman Shanmugaratnam wa Singapore. Abayobozi bombi baganiriye ku nzego z’ingenzi z’ubufatanye mu bucuruzi, ishoramari, serivisi z’imari zishingiye ku ikoranabuhanga, ndetse n’intambwe zikomeye ziganisha ku kongerera imbaraga ubufatanye bw’inzego z’abikorera hagati y’ibihugu byombi.”
Perezida Kagame asuhuzanya na mugenzi we Tharman Shanmugaratnam

U Rwanda na Singapore bikunze gufatanya mu nzego zitandukanye. Bihuriye muri FOSS, umuryango washinzwe mu 1992 n’iki gihugu gituwe n’abarenga miliyoni eshanu ukaba uhuriwemo n’ibihugu byo ku migabane itandukanye, aho ibihugu biwugize bifatanya mu kwiteza imbere no guhangana n’ibibazo biba byugarije ibihugu bifite ubuso buto.

Muri Nzeri 2023 kandi u Rwanda na Singapore byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kwimakaza iterambere ry’ubukungu.

Ni amasezerano yasinywe binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ikigo cya Singapore Cooperation Enterprise, SCE, asinywa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Jean de Dieu Uwihanganye n’Umuyobozi Mukuru wa SCE, Wy Mun Kong nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Azamara imyaka itanu ashyirwa mu bikorwa mu nzego zirimo ikoranabuhanga cyane cyane mu kwimakaza umutekano wo kuri internet no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Yari arimo kandi gukora ibishushanyo mbonera by’imijyi y’u Rwanda, gutunganya ibyanya byahariwe ubucuruzi n’inganda, guteza imbere ibikorwaremezo n’ubwikorezi rusange n’ibindi.

Amafoto: Village Urugwiro

Related Post