Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2024, Nibwo Abapolisi b'u Rwanda 160 bari mu Butumwa bwo kubungabunga Amahoro muri Sudani y'Epfo (UNMISS) bambitswe imidali y’ishimwe itangwa n’Umuryango w'Abibumbye ishimangira ubwitange n'umuhate wabaranze mu gihe cy'umwaka bamaze mu nshingano zo kurindira umutekano w'abaturage b'abasivili.
Ni imidari bambikiwe mu muhango wo gushyikiriza imidali iri tsinda ry'Abapolisi b'u Rwanda (RWAFPU3-6) rikorera mu Murwa Mukuru, Juba, wayobowe na Christine Fossen, ukuriye Ishami rya Polisi mu Butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo.
Witabiriwe kandi na Commissioner of Police (CP) Felly Rutagerura Bahizi, ushinzwe Ibikorwa bya Polisi mu butumwa bwa Loni, abandi bakozi b'Umuryango w'Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu bitanga umusanzu n'abo mu nzego z'umutekano z'imbere mu gihugu.
Fossen yashimiye abapolisi b’u Rwanda umuhate n’ikinyabupfura byabaranze mu kazi ko kurengera abaturage b'abasivili no gufasha Polisi ya Sudani y'Epfo (SSNP) kwiyubaka mu bushobozi.
Yagize ati "Iyi midali mwambitswe ni iy'ishimwe ku bwitange bwaranze buri wese muri mwe. Ibikorwa byanyu muri rusange byatanze umusaruro mu kurengera abaturage b'abasivili no gushimangira amahoro n'umutekano muri iki gihugu."
Yabagaragarije ko na nyuma yo gusoza inshingano mu butumwa, imidali bahawe izakomeza kubabera ikimenyetso kibatera imbaraga zo gukomeza gukora neza kurushaho n'ahandi bazaba bakorera.
CP Rutagerura na we yashimiye abapolisi bahawe imidali, ibikorwa by'indashyikirwa byabaranze mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo.
Itsinda RWAFPU3 rigizwe n'umubare munini w'abapolisikazi, riyoborwa na Senior Superintendent of Police (SSP) Angelique Uwamariya.
SSP Uwamariya yashimiye UNMISS, ku buryo ibaba hafi bigatuma babasha kuzuza neza inshingano zabo.
Yavuze ko bakomeje gushyira imbaraga nyinshi mu gucunga umutekano w'abaturage b'abasivili, babikomatanya n'ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza yabo no kurwanya icyo ari cyo cyose gishobora gutambamira uburenganzira bw'ikiremwamuntu n'ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro, ashimira abapolisi ayoboye uko babyitwayemo hatitawe ku mbogamizi bagiye bahura na zo nkuko RBA ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Itsinda RWAFPU3-6, mu gihe cy'umwaka umwe rimaze mu butumwa, ryatanze umusanzu wo guhugura abapolisi bo muri Sudani y'Epfo mu byerekeranye no kugarura ituze rusange na tekiniki za Polisi zifashishwa mu bikorwa byo gufata no gufunga abacyekwaho ibyaha.