Perezida Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane barimo Dr François Xavier Kalinda

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-24 07:35:59 Amakuru

Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane, barimo Dr Usta Kayitesi wayoboraga RGB.

Aba Basenateri aribo Dr François Xavier Kalinda, Bibiane Gahamanyi Mbaye, Dr Usta Kayitesi na Solina Nyirahabimana baje bakurikira 12 baherutse gutorwa mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, babiri batowe mu mashuri makuru na za Kaminuza bya Leta n’ibyigenga ndetse na babiri batanzwe n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Dr. Francois Xavier Kalinda wari usanzwe ari Perezida wa Sena, yagiye muri Sena muri Mutarama umwaka ushize wa 2023, nyuma y’uko Dr. Iyamuremye Augustin wari kuri uwo mwanya yari yeguye kuri uwo mwanya mu Ukuboza 2022 mu gihe Dr. Usta Kaitesi we yagizwe Umusenateri, nyuma y’igihe gito akuwe mu mwanya wo kuyobora Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Solina Nyirahabimana, we yagizwe Umusenateri nyuma y’uko yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko nshinga n’andi Matego.

Bibiane Gahamanyi Mbaye, we ni Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bwa Senegal, akaba asanzwe ari Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.

Afite ubunararibonye mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’iterambere, by’umwihariko, yakoze cyane mu miryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu, amasezerano mpuzamahanga y’ubucuruzi, ubuzima bw’imyororokere n’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Related Post