Nyarugenge: Basabwe kwimakaza isuku n'umutekano basenyera ku mugozi umwe

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-24 18:07:03 Amakuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024, Nibwo mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Muhima, habereye inteko rusange y'abaturage yatangiwemo ubutumwa bukangurira abaturage kwimakaza isuku, umutekano no kwishakamo ibisubizo.

Muri iyi nteko rusange yabereye mu Mudugudu w'Imibereho Myiza, mu Kagari ka Rugenge, yitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo abo mu nzego zibanze kugeza ku murenge n'akarere, yumvikaniyemo ubutumwa butandukanye bugamije gushakira hamwe ibisubizo by'ibibazo bishobora gusubiza inyuma iterambere ry'abaturage n'igihugu muri rusange.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhima ariko w'Umusigire, Niyonsaba Pascal yatangiye yakira anaha ikaze abaturage bari baje ndetse n'abayobozi bari bayobowe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Alex Ingangare maze aboneraho gusobanura ibyo abaturage bagezeho bishakamo ibisubizo ndetse n'ibyakosotse byabangamiraga iterambere ryabo nubwo hari aho hakigaragara udusigisigi.

CIP Shadrack Munyakazi, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge Ushinzwe guhuza abaturage na polisi, yasabye abaturage gukomeza gushyira imbaraga ku gukaza umutekano ku bufatanye n'inzego z'ubuyobozi byu mwihariko iz'umutekano kuko iyo uhari haba hari amahoro ndetse iterambere rikagerwaho mu buryo bwihuse. 

Yagize ati "Umutekano ntiwagerwaho mutabigizemo uruhare ku bufatanye n'inzego z'ubuyobozi byu mwihariko iz'umutekano bityo rero musabwa gukomeza kuwukaza kuko bizatuma iterambere ryanyu, iterambere ry'iguhugu rigerwaho kandi ryihuse mu gihe giti". 

CIP Munyakazi kandi yaboneyeho gusaba abafite utubari kuba maso bakabungabunga umutekano wabo, abakiriya ndetse n'abaturage muri rusange bitewe nuko hari iguhe usanga hari abinjiranye ibikoresho runaka birimo inkoni bishobora kuba byakwifashishwa mu guhungabanya umutekano. 

Umuturage utuye mu Mudugudu w'Impara mu Kagari ka Rugenge, yahawe ijambo maze ashimira byimazeyo Leta y'u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida, Paul Kagame wahinduye imibereho ya buri muturage yaba mu myumvire no mu bikorwa.

Ati" Bayobozi namwe baturage bagenzi banjye, Ndashimira cyane Leta, Leta yacu oyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ukomeje kuduha ubuzima bwiza ugereranyije na kera".

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alex aganiriza imbaga y'abari bitabiriye inteko rusange, yavuze ko kugeza ubu yaba abayobozi cyangwa abaturage bishimira impinduka z'imyumvire ku bijyanye n'isuku ugereranyije no mu myaka yo hambere aho wasangaga hari abatita ku isuku yabo yaba ku mubiri no mu ngo batuyemo ariko ubu hirya no hino icyo kibazo ntikikigaragara.

Agira ati" Abanyamuhima muri abagabo cyane kuko ku kijyanye n'isuku muza imbere biturutse ku mpinduka z'imyumvire ugereranyije na mbere aho wasangaga hari abatita ku isuku yo ku mubiri n'aho batuye. Ibyo byose bigaragaza imiyoborere myiza ndetse n'imikoranire myiza hagati y'abaturage n'abayobozi".

Ingangare kandi yaboneyeho gukebura abakigaragara ikibazo cy'umwanda aho yavuze ko kwikosora ariyo ntambwe nziza kandi isuku igira uruhare mu iterambere.

Iyi nteko rusange yahurije hamwe utugari tune muri Turindwi tugize Umurenge wa Muhima aritwo Rugenge, Amahoro, Ubumwe na Kabasengerezi cyakora hanahurira abayobozi barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Nyabugogo.
Gitifu w'Umurenge wa Muhima w'Umusigire, Niyonsaba Pascal yandika


Uyobora Sitasiyo ya Polisi mu Murenge wa Muhima(ibumoso, DEA Alex Ingangare(Hagati) na CIP Shadrack Munyakazi (ibumoso) bumva ibibazo by'abaturage
Eng. Théodore Dusingizimana
Hari abayobozi bo mu nzego zitandukanye

Related Post