• Amakuru / MU-RWANDA


DASSO wo mu Murenge wa Rukoma arashinjwa kwinjira umugore w’undi mugabo akamumenesha mu rugo rwe, ikibazo cyamenyekana agahitamo guta akazi.

Uyu mukozi w’Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano, witwa Emmanuel wakoreraga mu Murenge wa Rukoma, ashinjwa kwinjira umugore w’abandi maze byamenyekana agahitamo guta akazi yari ashinzwe.

Iyi nkuru y’ibyo DASSO ashinjwa yabereye mu Mudugudu wa Nombe, Akagari ka Nyagishubi Umurenge wa Nyarubaka aho uyu muryango utuye.

Umugabo ushinja DASSO kumusambanyiriza umugore, no kwigarurira imitungo yaruhiye, yabwiye UMUSEKE ko hashize igihe uriya Emmanuel amutwariye umugore, ndetse akamumenesha.


Ati: ”Hashize imyaka 3 DASSO n’umugore wanjye bamenesheje, kandi nagiye bankubise.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko usibye kumutera ubwoba, DASSO n’uyu mugore we bamaze kubyarana, kandi ko yigaruriye inzu imwe yabanagamo n’umugore we.

Yongeyeho ati: ”Ndifuza kurenganurwa kuko nambuwe imitungo yanjye.”

Uyu muturage avuga ko n’inzu yindi yagombaga kubamo iterabwoba DASSO yamushyiragaho afatanyije n’umugore we ryatumye ahunga ajya gucumbika mu rugo rw’umubyeyi we (Maman).

Umugore uvugwa washakanye mu buryo bwemewe n’uyu mugabo urega, ahakana ibyo ashinjwa n’umugabo we akavuga ko nta mwana yabyaranye na DASSO usibye kumubona mu Mudugudu batuyemo.

Ati: ”Icyo twapfuye nta kindi usibye kunyara mu ifu nacuruzaga, ibyo anshinja nta shingiro bifite.”

Uyu mugore avuga ko nyirabukwe ari we ufite uruhare runini mu kubasenyera.

Ubwo twateguraga iyi nkuru,  twagerageje guhamagara DASSO ushinjwa iki cyaha, telefoni ye ntiyacamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Mandela Innocent avuga ko hashize iminsi uriya DASSO Emmanuel atari mu kazi, kuko yumvise ikirego gitanzwe ahita ahunga ata n’akazi.

Ati: ”Ntabwo aheruka ku kazi jye nari nzi ko yasubiye i Nyarubaka aho atuye.”

Bamwe mu batuye Umudugudu wa Nombe, bavuga ko uyu DASSO yabanaga n’uriya mugore mu nzu imwe, akahava agiye mu kazi i Rukoma.

Twandika iyi nkuru twamenye amakuru ko hashize amezi atatu uriya DASSO avuye mu kazi, ikindi ngo nyuma yaje kwandikira Akarere ka Kamonyi asezera.

Umugabo ushinja DASSO yamaze gutanga ikirego ariko akavuga ko nta gisubizo arahabwa, kandi ko yifuza guhabwa uburenganzira ku mitungo ye, ndetse na DASSO wamusenyeye urugo agakurikiranwa mu mategeko.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments