DASSO wo mu Murenge wa Rukoma arashinjwa kwinjira umugore w’undi mugabo akamumenesha mu rugo rwe, ikibazo cyamenyekana agahitamo guta akazi.
Uyu mukozi w’Urwego rwunganira uturere mu
gucunga umutekano, witwa Emmanuel wakoreraga mu Murenge wa Rukoma, ashinjwa
kwinjira umugore w’abandi maze byamenyekana agahitamo guta akazi yari ashinzwe.
Iyi nkuru y’ibyo DASSO ashinjwa
yabereye mu Mudugudu wa Nombe, Akagari ka Nyagishubi Umurenge wa Nyarubaka aho
uyu muryango utuye.
Umugabo ushinja DASSO kumusambanyiriza umugore, no kwigarurira imitungo yaruhiye, yabwiye UMUSEKE ko hashize igihe uriya Emmanuel amutwariye umugore, ndetse akamumenesha.
Ati: ”Hashize
imyaka 3 DASSO n’umugore wanjye bamenesheje, kandi nagiye bankubise.”
Uyu mugabo akomeza avuga ko usibye
kumutera ubwoba, DASSO n’uyu mugore we bamaze kubyarana, kandi ko yigaruriye
inzu imwe yabanagamo n’umugore we.
Yongeyeho ati: ”Ndifuza kurenganurwa kuko nambuwe imitungo
yanjye.”
Uyu muturage avuga ko n’inzu yindi
yagombaga kubamo iterabwoba DASSO yamushyiragaho afatanyije n’umugore we
ryatumye ahunga ajya gucumbika mu rugo rw’umubyeyi we (Maman).
Umugore uvugwa washakanye mu buryo bwemewe
n’uyu mugabo urega, ahakana ibyo ashinjwa n’umugabo we akavuga ko nta mwana
yabyaranye na DASSO usibye kumubona mu Mudugudu batuyemo.
Ati: ”Icyo
twapfuye nta kindi usibye kunyara mu ifu nacuruzaga, ibyo anshinja nta shingiro
bifite.”
Uyu mugore avuga ko nyirabukwe ari we
ufite uruhare runini mu kubasenyera.
Ubwo twateguraga iyi nkuru, twagerageje guhamagara DASSO ushinjwa iki
cyaha, telefoni ye ntiyacamo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa
w’Umurenge wa Rukoma Mandela
Innocent avuga ko hashize iminsi uriya DASSO Emmanuel atari mu kazi, kuko
yumvise ikirego gitanzwe ahita ahunga ata n’akazi.
Ati: ”Ntabwo
aheruka ku kazi jye nari nzi ko yasubiye i Nyarubaka aho atuye.”
Bamwe mu batuye Umudugudu wa Nombe,
bavuga ko uyu DASSO yabanaga n’uriya mugore mu nzu imwe, akahava agiye mu kazi
i Rukoma.
Twandika iyi nkuru twamenye amakuru ko
hashize amezi atatu uriya DASSO avuye mu kazi, ikindi ngo nyuma yaje kwandikira
Akarere ka Kamonyi asezera.
Umugabo ushinja DASSO yamaze gutanga ikirego ariko akavuga ko nta gisubizo arahabwa, kandi ko yifuza guhabwa uburenganzira ku mitungo ye, ndetse na DASSO wamusenyeye urugo agakurikiranwa mu mategeko.