Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke baratabaza Leta nyuma y’uko ibageneye ibiryo bitewe n’izuba ryari ryateje amapfa no gusa kuri ubu bakaba bavuga ko batigeze babihabwa ahubwo ko byahawe abakire n’abayobozi aho urugo rumwe rwagiye rwakira ibiro birenga 700 nyamara abandi nta n’ikiro kimwe, none abakene inzara ikaba yenda Kubica.
Icyifuzo cy’abaturage nuko leta yabatabara nabo
bagahabwa kuri ibyo biryo kuko bo bemeza ko izuba ryageze kuri bose.
Bicamumpaka Felix ni
umwe mu bavuga ko inzara yenda Kubica agahamya ko ibiryo byahawe abayobozi aho
guhabwa abaturage bashonje.
“Ni gute umuntu umwe ahabwa Toni 1, imifuka 7 n’ibiri
y’ibishyimbo none bari kubigurisha! Ibiryo byabaye iby’abayozi, abanyabuzima,
ushinzwe irondo, nibo bahabwa ibyo biryo!”.
Mugenzi we nawe avuga
abahawe ibiryo ari abakire kuko bazanaga imodoka kubipakira, agahamya ko ibiryo
byahawe abakire abakene barabibura!
Umukecuru uri mu kigero
cy’imyaka 70 agaragaza ko ubuyobozi bwagiye bwaka abaturage amafaranga Magana abiri
kuri buri wese bazi ko ariyo azabahesha ibiryo ngo none byahawe abakire.
Mu gushaka kumenya
byinshi kuri iki kibazo twavugishije umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyabitekeri Harelimana Naphtar atubwira ko mugutanga ibi biryo bagendeye kuri raporo yari yakozwe.
“Ibiryo byahawe abagize
amapfa, hari ibyagendeweho byatumye bamwe babihabwa abandi ntibabihabwa.”
Rimwe na rimwe hakomeza kugaragara abaturage banenga
uko gahunda z’ubufasha zitangwa na Leta ko habamo ikimenyane cyane bihereye mu nzego z’ibanze.
Tubibutse ko mu minsi ishize aribwo abari abayobozi b’Akarere ka Kayonza birukanwe nyuma y’igihe gito abaturage bo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza batangiye gusuhuka berekeza mu bice bitandukanye kubera ikibazo cy’inzara bahuye nayo ivuye ku zuba ryinshi ryacanye muri uyu murenge ibihingwa byabo bikuma, gusa bikaba byaraje kugaragara ko habayeho uburangare bw’ubuyobozi kuko bwakabaye bwarabahaye ibyo kurya mbere y’uko batangira gusuhuka.