• Amakuru /


Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyabitekeri mu karere ka Nyamasheke baratabaza Leta nyuma y’uko ibageneye ibiryo bitewe n’izuba ryari ryateje amapfa no gusa kuri ubu bakaba bavuga ko batigeze babihabwa ahubwo ko byahawe abakire n’abayobozi aho urugo rumwe rwagiye rwakira ibiro birenga 700 nyamara abandi nta n’ikiro kimwe, none abakene inzara ikaba yenda  Kubica.    

Icyifuzo cyabaturage nuko leta yabatabara nabo bagahabwa kuri ibyo biryo kuko bo bemeza ko izuba ryageze kuri bose.

Bicamumpaka Felix ni umwe mu bavuga ko inzara yenda Kubica agahamya ko ibiryo byahawe abayobozi aho guhabwa abaturage bashonje.

 “Ni gute umuntu umwe ahabwa Toni 1, imifuka 7 n’ibiri y’ibishyimbo none bari kubigurisha! Ibiryo byabaye iby’abayozi, abanyabuzima, ushinzwe irondo, nibo bahabwa ibyo biryo!”.

Mugenzi we nawe avuga abahawe ibiryo ari abakire kuko bazanaga imodoka kubipakira, agahamya ko ibiryo byahawe abakire abakene barabibura!

Umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 70 agaragaza ko ubuyobozi bwagiye bwaka abaturage amafaranga Magana abiri kuri buri wese bazi ko ariyo azabahesha ibiryo ngo none byahawe abakire.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri iki kibazo twavugishije umunyamabanga nshingwabikorwa wumurenge wa Nyabitekeri Harelimana Naphtar atubwira ko mugutanga ibi biryo bagendeye kuri raporo yari yakozwe.

“Ibiryo byahawe abagize amapfa, hari ibyagendeweho byatumye bamwe babihabwa abandi ntibabihabwa.”

Rimwe na rimwe hakomeza kugaragara abaturage banenga uko gahunda zubufasha zitangwa na Leta ko habamo ikimenyane cyane bihereye mu nzego zibanze.

Tubibutse ko mu minsi ishize aribwo abari abayobozi b’Akarere ka Kayonza birukanwe nyuma y’igihe gito abaturage bo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza batangiye gusuhuka berekeza mu bice bitandukanye kubera ikibazo cy’inzara bahuye nayo ivuye ku zuba ryinshi ryacanye muri uyu murenge ibihingwa byabo bikuma, gusa bikaba byaraje kugaragara ko habayeho uburangare bw’ubuyobozi kuko bwakabaye bwarabahaye ibyo kurya mbere y’uko batangira gusuhuka.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments