Umusore witwa Eric wajyaga ategera abamotari, mu Murenge wa Gatore, mu Karere ka Kirehe, akabambura moto, yishwe arashwe ubwo yari azanywe n'inzego z'umutekano kugira ngo yerekane ibikoresho yagiye yiba ndetse na moto yagiye yambura abamotari.
Ubwo yari ahageze yahise asimbuka imodoka yari imuzanye agira ngo acike inzego z'umutekano Polisi ihita imurasa arapfa.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kukabungo, mu Kagari ka Rwabutazi, mu Murenge wa Gatore, mu Karere ka Kirehe, mu Ntara y'Iburasirazuba, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Mutarama 2026.
Yafatiwe mu Karere ka Nyagatare ari kugurisha moto yari yibwe umumotari witwa Nsengiyumva Emmanuel, uheretse kwincwa umurambo we ugatabwa mu gishanga gihingwamo umuceri mu ijoro ryo ku itariki ya 01 Mutarama rishyira ku ya 02 Mutarama 2026.
Uwo mumotari wishwe n'abagizi ba nabi batahise bamenyekana bahise bamwiba moto ye yatwaraga ndetse na telefone ngendanwa.
Polisi y'u Rwanda ivuga ko nyuma y'iperereza ryakozwe abagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera baje kumenyekana barimo na Dukuzumuremyi Eric warashwe ashaka gucika inzego z'umutekano.
Amakuru avuga ko uyu Dukuzumuremyi Eric warashwe yari yarazengereje abaturage abacuza utwabo (abiba) ndetse akanatega abamotari akabambura utwabo we n'abo bakoranaga ubwo bujura.
Ubuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, CIP Hamudun Twizeyimana, yameje aya makuru, avuga ko umusore warashwe ashaka gucika Polisi yari asanzwe yarazengereje abaturage abiba utwabo.
Yagize ati:"Yari ruharwa, yari umujura hanyuma akanica. Yabikoreraga mu Karere ka Kirehe no mu bindi bice bitandukanye. Ejobundi rero mu ijoro ryo ku itariki ya 02 Mutarama 2026, yateze umumotari witwa Nsengiyumva Emmanuel aramwica. Polisi ifatanyije n'abaturage twatangiye kumushakisha tuza kumubona."
Yakomeje avuga ko muri iki gitondo ubwo yari agiye kwerekana aho abika bimwe mu bikoresho agenda yiba hirya no hino, yagize mu nzira ashaka kwiruka ngo acike inzego z'umutekano Polisi iramurasa ahita apfa.
CIP Hamudun yasabye urubyiruko n'abandi bose muri rusange kwirinda kwiba iby'abandi ko ahubwo bakwiye gukura amaboko mu mifuka bakora bakiteza imbere kuko abatazabireka Polisi itazabihanganira.
Icyaha cy'ubujura kiza ku isonga mu byaha byiganje mu nkiko z'u Rwanda
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n’ubujura aho mu mwaka wa 2024/2025 w’ubucamanza hinjiye dosiye zirebana n’ubujura zirenga ibihumbi 13 mu nkiko.
Icyaha cy’ubujura ni cyo kiza ku isonga aho hakiriwe dosiye 13.956, gikurikirwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ahagaragaye dosiye 10.948.
Itegeko riteganya ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cy’ubujura ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 2 Frw.
Uwagihamijwe ashobora gutegekwa gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu.
Like This Post? Related Posts