Gatsibo: Mudugudu arashinjwa gusenya ingo z'abashakanye-Amashusho

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-26 12:11:56 Amakuru

Umukuru w'Umudugudu wa Isangano uherereye mu Kagari ka Agakomeye,mu Murenge wa Kiziguro, Akarere ka Gatsibo, arashinjwa gukingira ikibaba abagore agatesha agaciro ihohoterwa bakorera abagabo babo bashakanye.

Bamwe mu baturage biganjemo abagabo bo muri uyu mu mudugudu w'Isangano, babwiye BTN ko uyu muyobozi witwa Gasasira Tharsis yasenye ingo za bamwe mu bagabo yitwaje inshingano ze.

Bakomeje bavuga ko iyo umugabo amuganye yahohotewe n'umugore mu rwego rwo kwirinda guhembera amakimbirane, ahita amusubiza inyuma mu gihe amaze kumugezaho ikibazo cye yarangiza akamwemeza ko ntamugore ukosa cyangwa ntawe ufite imbaraga zo guhohotera umugabo, ahubwo baba bigiza nkana.

Bati" Mudugudu azengereje abagabo ayoboye abasenyera ingo bitewe nuko iyo bamugejejeho ikibazo bafite agitesha agaciro akababwira ko ntamugore ukosa cyangwa ngo ahohotere umugabo we bityo rero bigatuma baba bagore bakomeza imico yabo aho kwikosora kuko baba bashyigikiwe mu makosa yabo".

Uyu muyobozi witwa Gasasira Tharsis ku murongo wa telefoni, yatangarije BTN ko ibyo bamubvugaho ari ibinyoma bigamije kumuharabika.

Agira ati" Ni ibinyoma bigamije kumparabika gusa".

Cyakora ku rundi ruhande hakaba n'abavuga ko uyu muyobozi ntawe yendererza uretse urwango afitiwe n'ishyari n'abo ayoboye.

Icyifuzo cy'aba baturage ni uko yakurwa ku nshingano n'inzego z'ubuyobozi zisumbuye naho ubundi iyi myitwarire ye ikomeje gutyo ntaterambere abo ayoboye bageraho.

Ubwo umunyamakuru yatunganya iyi nkuru, yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'Umurenge wa Kiziguro kuri iyi myitwarire idahwitse ivugwa kuri uyu muyobozi ntibyamukundira kuko inshuro zitandukanye yahamagaraga umunyamabanga nshingwabikorwa waho ntioyigeze yitaba telefoni.

Nihagira andi makuru atangazwa kuri iki kibazo BTN izabigarukaho mu nkuru zayo ziri imbere.


Umuyange Jean Baptiste/BTN TV

Related Post