Perezida Kagame yakiriye indahiro z’Abasenateri basabwe kuzuzanya n'izindi nzego

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-26 20:01:03 Amakuru

Kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2024, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame indahiro z’Abasenateri 20 bagize Manda ya Kane ya Sena ndetse n’abagize Biro ya Sena, maze abasaba kudategerereza ibibazo by’Abanyarwanda mu itangazamakuru.

Perezida Paul Kagame yasabye aba Babasenateri n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye kwegera abaturage aho bari bakabakemurira ibibazo badategereje ko bazatabaza binyuze mu itangazamakuru cyangwa imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “U Rwanda rufite ibintu byinshi by’umwihariko biva mu mateka, politiki, uko dutuye mu Karere, kutagira icyambu, bidufasha gushakisha uburyo bwose twakora kugira ngo tubeho neza, dutere imbere tugere kuri byinshi twifuza.”

“Sena ibifitemo uruhare, cyane cyane iyo yuzuzanyije n’izindi nzego. Ubwo bufatanye buvamo gukemura ibibazo by’ingutu.”

Perezida Kagame kandi yashimye ko abagize Sena ya Kane biganjemo abagore aho bagize 53% mu gihe abagabo ari 47%.

Yavuze ko bigaragaza iyimakazwa ry’ihame ry’uburinganire.

Abasenateri 20 barahiye, baje basanga bagenzi babo batandatu basigaje umwaka umwe ngo manda yabo irangire.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rigena ko Abasenateri batorwa n’abashyirwaho bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe.

Nyuma yo kurahirira inshingano zabo, abasenateri batoye abagize Biro, aho Dr François Xavier Kalinda yatorewe kongera kuyobora Sena muri manda y’imyaka itanu iri imbere nkuko Igihe cyabyanditse.

Ku mwanya wa Visi Perezida wa Sena ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma hatowe Senateri Nyirahabimana Solina, mu gihe Senateri Mukabaramba Alvera yatorewe kuba Visi Perezida wa Sena ushinzwe Imari n’Abakozi.

Mu myaka itanu ishize, Sena yasuzumye inatora amategeko atandukanye ariko Itegeko Nshinga, amategeko ngenga 7 n’amategeko asanzwe 18.

Ku bijyanye no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, komisiyo zihoraho zagenzuye ibikorwa 43, abasenateri bagezweho gahunda 14 za Guverinoma.

Habaye inama nyunguranabitekerezo 7 binyuze muri za komisiyo, hasuzumwa raporo 33 z’inzego ziteganywa n’amategeko.

Perezida wa Sena, Dr Kalinda, yavuze ko muri iyi manda abasenateri batangiye bazashyira hamwe kandi bagaharanira kuzuza neza inshingano zabo nk’uko Abanyarwanda babibitezeho.
Dr François Xavier Kalinda yatorewe kongera kuyobora Sena 

Related Post