Gatsibo: RIB yafunze umukobwa ukekwaho kwica umubyeyi we akamutaba mu nzu bapfa imitungo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2024-09-28 14:30:15 Amakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024, Nibwo Mu Karere ka Gatsibo,mu Murenge wa Ngarama, Akagari ka Kigasha,mu Mudugudu wa Byimana, hamenyekanye inkuru y’umukobwa witwa Scovia ukekwaho kwica umubyeyi we wari mu kigero cy’imyaka 65 y’amavuko biturutse ku makimbirane ashingiye ku mitungo.

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bavuga ko ukekwaho kwivugana Nyirabagande Xavelina, yabikoze agira ngo yigarurire imitungo yari asanzwe atuyemo dore ko mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024, uyu mukobwa yaje iwabo ashaka kugurisha imitungo y’umuryango ariko nyina aramwangira, asubira aho yabaga ariko agenda avuga ko azica nyina.

Bwiza dukesha iyi nkuru, ikomeza ivuga ko muri Mata 2024, ngo yaje kugaruka akica umubyeyi we akamutaba mu nzu. Icyo gihe we n’umugabo we babanaga muri urwo rugo, uwo mukobwa iyo yabazwaga aho mama we ari yababeshyaga ko yagiye gusura abantu muri Uganda.

Nyuma yaje kwimukira mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo, iyo nzu ayisigamo abayikodeshaga, ariko aza kongera kugaruka muri urwo rugo abwira abantu ko nyina yapfiriye muri Uganda arangije ashaka kugurisha imitungo abavandimwe be baramwangira.

Umwe mu bakodeshaga, baba muri iyo nzu yavuze ko, kuri uyu wa Gatanu taliki 27 Nzeri 2024 mu gihe cya saa yine za mu gitondo, yinjiye mu cyumba kimwe cy’iyo nzu yakandagira agahita atebera, agahita ahuruza abaturanyi bacukura bagasanga hatabyemo Nyirabagande Xavelina azingazingiye mu nzitiramibu.

Umuturage wari aho ibyo biba, bakimara kumenya ibyabaye avuga ko batunguwe no kumenya ibyabaye, yagize ati: "Gusa birababaje cyane ntibyari bikwiye ko umwana yakwica umubyeyi we."

Gasana Richard,Meya w’Akarere ka Gatsibo, yahamije iby’aya makuru, avuga ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ibyihishe inyuma y’uru rupfu.

Meya Gasana yagize ati: "Yego byabaye ariko ndatekereza ko andi makuru yisumbuye yatangwa n’inzego zirimo kubikurikirana."

Meya Gasana akomeza avuga ko nta muntu n’umwe ukwiye kwihanira,avuga ko iyo abantu bafitanye ibibazo hari uburyo bwashyizweho bwemewe bwabafasha kuko nta muntu n’umwe uri hejuru y’itegeko kugeza aho avutsa ubuzima mugenzi we.

Amakuru avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gutunganywa, kugira ngo ushyingurwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya28 Nzeri 2024.

Mu gihe iperereza rigikomeje umukobwa ukekwaho kwica umubyeyi we yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Related Post